Ababyeyi batari bake bo mu karere ka Muhanga bahoraga ku nkeke zo kubonera amashuri abana babo batafashwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) nyuma yo gukora ibizamini bya leta bisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza cyangwa umwaka wa gatatu w’ikiciro rusange. Kuri ubu barabyinira ku rukoma nyuma y’uko REB igaragaje aho buri mwana wese wakoze ikizamini azakomereza amashuri ye.
Guhangayika bashaka aho abana babo bazakomereza amashuri nyuma y’uko bakoze ikizamini cya leta ntibabone ibigo ni byo byarangaga benshi mu babyeyi bo mu karere ka Muhanga bafite abana barangije amashuri abanza n’icyiciro rusange. Nk’uko bivugwa na Kanyana Rose, wo mu kagali ka Mubuga, umurenge wa Shyogwe, ngo ababyeyi baruhukaga ari uko abana babonye ibigo. Ati “nta kintu na kimwe umubyeyi yashoboraga gukora atarabonera umwana ikigo!”Akaba yishimira ko noneho REB yakemuye ikibazo igaragaza aho buri mwana azakomereza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri Nsengimana Joel, umubyeyi wo mu murenge wa Nyamabuye, ngo ababyeyi baruhutse inkeke bashyirwagaho na bamwe mu bana babasaba kubajyana ku kigo runaka. Ati “ubwo REB itanze ibigo, ubu noneho umwana ntiyakuzengereza ngo arashaka kujya ku kigo kandi yareretswe aho agomba gukomereza.” Akomeza avuga ko kuba abana batabonye imyanya mu bigo bibacumbikira barashyizwe hafi y’iwabo na byo byorohereje ababyeyi umutwaro.
Ikindi ababyeyi bavuga ko baruhutse ni amafaranga bakwaga bagiye kwandikisha abana ku bigo. Kagabo Jean na Nema Tharcilla bo mu murenge wa Cyeza bakaba bavuga ko iki kintu kigiye gutuma abana benshi bakomeza amashuri nta nkomyi.
Bakaba bagira bati “kwaka amafaranga yo kwiyandikisha byabaga imbogamizi ku babyeyi bamwe cyane cyane abafite abana barangije amashuri abanza, bigatuma bahitamo kubarekera mu ngo.”Bavuga ko bizera ko ayo mafaranga batazayakwa kuko REB isa n’iyamaze kwandikisha abo bana.
Bamwe mu bayobozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 batashatse ko amazina yabo atangazawa, na bo bavuga ko iki gikorwa cya REB kigiye gukemura ikibazo bajyaga bagira cyo kubura abana. Bati “turizera ko noneho tutazabura abana ngo dute umwanya tujya kubashakisha iwabo.”
Bakaba ariko basaba ko REB yakaza umurego mu gukumira ko hagira umubyeyi uhindurira umwana ikigo yoherejwemo. Bati “niba koko bikozwe neza n’abana bakabuzwa kuva ku bigo boherejweho bizatuma rwose natwe dukora neza.”
Bamwe bafite impungenge
Abayobozi b’amashuri yigenga bahangayikishijwe n’uko iki gikorwa cyo gushyira abana bose mu mashuri ya leta kizatuma bafunga imiryango. Nubwo banze ko amazina yabo agaragara mu bitangazamakuru, bagize bati “ubu se murabona tudakuyeho! Abana tuzongera kubakura he ko bose bahawe imyanya muri leta?”
Ku rundi ruhande ariko ababyeyi bamwe bafite impungenge ku bana babo barekewe ku bigo bisanzwe bizwiho ubushobozi buke. Kajyanama Antoine, wo mu kagali ka Ruli, umurenge wa Shyogwe aragira ati “nawe se umwana yize ku kigo cyabonye gusa abana batarenze batanu bahawe imyanya mu bigo bigaragara, none umwana ngo nahakomereze amashuri indi myaka!” Kuri we ngo ababyeyi bakwiye kwemererwa ko abana babo bakomereza amasomo aho babona habafitye akamaro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikindi ababyeyi bamwe batishimira ni uko hari abana bashyizwe mu bigo bya kure kandi barabonye amanota meza.
REB igira icyo ibivugaho
Gasana Janvier, Umuyobozi wa REB avuga ko abana bashyizwe mu bigo bakurikije amanota babonye, ibigo basabye ndetse n’aho batuye. Asobanura ko hari aho abana batabonye ibigo basabye kuko babihuriyeho n’abandi babarusha amanota. Ati “ku bana bagiye bahurira ku kigo ari benshi, habayeho kureba abagize amanota menshi bakaba ari bo bahabwa amahirwe mbere, abasigaye bakoherezwa mu bindi bigo”.
Gasana ntiyemeranwa kandi n’abavuga ko hari abana boherejwe kure y’iwabo. Ati “ariko buriya mu Rwanda ni he umuntu yavuga ko ari kure?”Ikindi atsindagira ni uko nta muyobozi n’umwe w’ikigo ugomba kwemera ko hagira uhindura ikigo. Cyakora avuga ko gushyira abana mu myanya byakorewe ku rwego rw’akarere, kandi ko abana bose bahawe amashuri keretse abo byagaragaye ko bakopeye, ngo uwabigiraho ikibazo akaba yabariza ku mukozi ushinzwe uburezi ku rwego rw’akarere ke.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kaberuka Telesphore/Bwiza.com


