Muhanga: Ababyeyi n’abarimu barasabwa uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko umuti w’ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara ku rubyiruko ifitwe n’babyeyi n’abarezi.

Abaturage bavuga ko urubyiruko rwinshi rwavutse nyuma na mbere gato ya jenoside ku buryo nta matwara yayo bacengewe igihe yigishwaga, ariko bikaba bisigaye bitungurana ukuntu bayigaragaza.

Abaturage bavuga ko ababyeyi b’abana ari bo babashyiramo ibitekerezo byabo by’ingengabitekerezo, bityo kuyirwanya akaba ari nabo yaturukamo.

Rugira Protais avuga ko ababyeyi badashyira imbaraga mu kubwiza ukuri abana babo ahubwo bakabaha amakuru agoramye, agira ati, “Ishuri rya mbere umwana akeneye ni irizira amacakubiri n’ingengabitekerezo, niba uharanira ko abana bawe bazabaho neza mwibigisha ibibi”.

Rugira agereranya umutwe w’umwana nk’urupapuro rwera, washyirwamo ingengabitekerezo ukaba nk’urwandujwe ubudasukurwa, agira ati, “Kwigisha umwana ingengabitekerezo ni ukwicukurira umwobo ni no kuwucukurira uwo mwana uyigisha, rwose nimwihangane murage abana banyu ibyiza aho kubatanya”.

7fb57c924d

Abarezi ku mashuri nabo ngo bafite akazi gakomeye ko kwigisha abana badahushura ukuri kuri Jenoside n’ingengabitekerezo yayo kuko nabo bagira uruhare mu guharura inzira umwana azanyuramo kugeza akuze.

Ikibabaje ariko ngo ni uko usanga hari abarezi baca ku ruhande kubera rimwe na rimwe gutinya kugaragaza ukuri bashidikanyaho, cyangwa bakabigira nkana bagira ngo bahishire uko kuri bikaba byatuma abana bahera mu rungabangabo mu byo bashaka kumenya.

Ndayisenga Aime avuga ko ubwo yigaga uburezi muri Kaminuza nawe yahuye n’ikibazo cy’uko abarimu batinyaga gusobanura neza amateka kuri Jenoside, agira ati, “Niga muri Kaminuza hari umwarimu nanamutunga n’urutoki twamubajije ibibazo byinshi kuri Jenoside maze aratubwira ngo muramenye mutamfungisha”.

Ndayisenga asaba inzego zo hejuru kureba uko zakemura ikibazo cy’imfashanyigisho iboneye ku kwigisha amateka kuri Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 kugira ngo hatigishwa ibigoramye nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’akarere ikomeza ivuga.

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Imiyoborere Karamage Jean Damascènne avuga ko kuva icyunamo cyo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 22 cyatangira, umuntu umwe w’imyaka 31 afunze akurikiranweho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *