Muhanga: Abaganga bari mu itorero basabwe kuzarivamo barahindutse

Sangiza iyi nkuru

Abaganga bitabiriye itorero ry’ubuzima barasabwa kuzarirangiza bafashe imyanzuro yose izatuma barushaho gukora akazi kabo neza hakavaho impamvu yatumaga imikorere yabo itandukira bikagira ingaruka ku barwayi bakenera serivisi z’ubuzima.

Ibi byatangarijwe mu Karere ka Muhanga ubwo hatangizwaga itorero ry’urwego rw’ubuzima, kuwa 19 Ukuboza 2016, itorero ryafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere, Uwamaliya Beatrice.

Uwamaliya avuga ko hari impamvu 11 zigaragaza imikorere itanoze mu rwego rw’ubuzima nk’uko bigaragazwa mu nyandiko nsobanura mpamvu z’iri torero.

Zimwe muri izi mpamvu harimo ku isonga abakozi bo muri serivisi z’ubuzima badahagije ariko n’abahari ntibakore akazi kabo uko bikwiye.

Hari kandi imicungire mibi y’umutungo na wo ukiri muke, inyubako n’ibikoresho bidahagije, ibura ry’imiti, ihindagurika ry’abakozi no kutakira neza abagana serivisi z’ubuzima.

Atangiza iri torero rizamara iminsi irindwi ku kiciro cya mbere cy’aba bakozi, umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yasabye intore zaryitabiye kwicara bagacocera hamwe ibibazo bihari bakazarisoza bajya gutanga ibisubizo nk’uko bitegetswe ku ntore yose.

Yagize ati: “N’ibindi bibazo byari bikomeye twabishakiye ibisubizo duca neza imanza za gacaca zari kuzarangira mu myaka 300, none ubu tugeze aheza koko abe ari bwo tunanirwa gukemura ibibazo by’ubuzima, mwicare mutege amatwi ibiganiro muzahabwa muzakuramo ibisubizo”.

Ukurikije impamvu zavuzwe ntibyoroshye guhita wiyumvisha ko mu minsi irindwi koko ibisubizo bizaba byabonetse, ariko hari icyizere izi ntore zitanga nyuma y’ikiganiro kimwe gusa ku mihigo y’isibo n’imikoro ngiro.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

c0dukpdxgaaphnm

Nyuma y’umukoro ngiro wo kwandika ijambo agaciro nta karamu nta n’urupapuro, Uwarugira Germaine wo mu isibo y’Ubunyangamugayo yavuze ko atiyumvishaga ukuntu yakwandika ijambo nta rupapuro nta karamu.

yagize ati: “ Twabashije kwandika ijambo agaciro nta kintu na kimwe dufite twe ubwacu twiyandikishije maze birantungura, nk’Intore twishatsemo ibisubizo ”.

Icyiciro cya mbere cy’itorero ry’urwego rw’ubuzima mu Karere ka Muhanga cyitabiriwe n’abantu babarirwa muri 270 barimo abakozi bo mu bigo nderabuzima, abakora mu bigo byigenga mu by’ubuzima, abavuzi gakondo n’abayobozi ba za komite z’ubuzima ku bigo nderabuzima.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *