Abagororwa bo muri Gereza ya Muhanga barasaba imiryango bakomokamo kurushaho kubafasha kugororoka, no kuzasubira mu muryango nyarwanda bakagira icyo bimarira.
Abagororwa bavuga ko bahangayikishijwe n’imwe mu miryango bakomokamo ibarangarana mu gihe bafunze ntibiteho bikaba byatuma umugororwa atagororoka neza, kuko ngo iyo abadafunze batereranye ababo bafunze bishobora gutera ingaruka zitari nziza igihe bazaba batashye.
Umwe mu bagororwa uhagarariye abandi atanga ingero z’umwana ufunze yaravuye iwabo yagera mu mujyi agakora icyaha, agafungwa yatuma ku muryango we ngo umusure ukamusubiza ko n’ubundi atari uwabo kuko yari yaranze umuryango.
Urundi rugero ni umusaza wafunzwe umuryango ntumwiteho ariko yamara gupfa bakabona imodoka zisesekaye kuri gereza abantu barira ngo bamukundaga, agira ati, “Umusaza yarafunzwe ariko abura umwitaho mu muryango ararwara ariko aza kunogoka, icyadutunguye ni ukubona abana be n’inshuti ze baraje n’amamodoka aha barira ngo bamukundaga”.
Ku bana asanga yaba ufunze cyangwa uwakoze icyaha adakwiye gutereranwa, naho ku bantu bakuru, ngo ni ngombwa kwakira ibyabaye bituma uwafunzwe akomeza kugirirwa icyizere, agira ati, “Ni ukuri birababaje kubona abantu badaha agaciro umuntu ufunze kandi yenda uyu munsi ni we ejo ni njye, tugiye gutumika dutange ubuhamya ko aha muri mwiyemeje guhangana n’ibyaha bikomeje gukorerwa hanze.
Umuyobozi wa gereza ya Muhanga SSP Christophe Rudakubana avuga ko abagororwa baba barihannye koko agasaba abaza gusura kutaza kureba abantu babo gusa ahubwo ko bagomba kujya banatanga ubutumwa ku bari hanze nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’akarere ikomeza ivuga .
Gereza ya Muhanga ifungiwemo abagororwa 3841 bagizwe n’abagabo 3841 bafungiye ibyaha by’amoko 39, n’abagore 424 bafungiye ibyaha by’amoko 28, naho abana ni 14 bategereje kuzajyanwa mu Kigo Ngorora muco cya Nyagatare ubwo bazaba bamaze kuburana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com



