Ubusanzwe aba basigajwe inyuma n’amateka bo mu Kagari ka Kinini, bavuga ko bari bafite umugiraneza w’umubikira wabatangiraga ubwisungane mu kwivuza, ku buryo buri mwaka yayibatangiraga n’imiryango yabo, gusa ngo uyu mwaka batunguwe no kumva uwo mubikira ababwira ko atazongera kuyibatangira kuko umukuru w’Umudugudu wa Musezero batuyemo yamubwiye ko leta ibishyurira ubu bwisungane mu kwivuza, nyamara bo bakavuga ko ntabwo batangirwa kuko bari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe,ubusanzwe abakirimo batishyurirwa.
Baragira bati« ubu twari dufite umubikira waduteraga inkunga ya mituelle none yatubwiye ko atazongera kuyiduha kuko mudugudu wacu yamubujije akamubwira ko leta itwishyurira, ubu nta bwisungane dufite,turamutse turwaye ntitwabona uko twivuza.»
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umukuru w’Umudugudu wa Musezero, Tuyizere we ahakana ko uyu mubikira wabishyuriraga batigeze bavugana, gusa ko ahubwo hari umukozi wo mu babikira wabimubajijeho akamubwira ko babanditse ngo bazasabirwe ubufasha ku murenge, kandi akaba yizera ko bazafashwa bose uyu mwaka, nubwo batari bazibona ariko ngo bazazihabwa.
Habinshuti Védaste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, avuga ko mu miryango 6 ituye muri aka kagari, ibiri iri mu kiciro cya mbere yishyurirwa na Leta naho ine isigaye niyo iri mu kiciro cya kabiri, ari na yo ngo itari ifite ubwisungane mu kwivuza.
Gusa uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge , avuga ko nabo bababoneye umuterankunga w’uyu mwaka ariwe Bureau social, ukaba waramaze no kubishyurira, kuko wagejeje bordereau yabo ku murenge wa Shyogwe kuwa kane w’icyumweru gishize, gusa aba basigajwe inyuma n’amateka ngo ntibarabimenyeshwa, ariko avuga ko basigaje kubaha amakarita yabo y’ubwisungane mu kwivuza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Uwambayinema M.Jeanne


