Muhanga: Abaturage batereranwe n’inzego z’ibanze basaba Perezida Kagame kubarenganura

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu kagari ka Gasharu, umurenge wa Rongi, Akarere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, bavuga ko agahinda kose bafite bagatewe na Rwiyemezamirimo Sindambiwe Simon, ucukuza amabuye y’agaciro akabateza isuri. Bemeza ko ikibazo cyabo bakibwiye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zikabatererana none aho bigeze bakaba basaba Perezida wa Repubulika kubarenganura.
Abaturage bavuga ko imyaka itatu ishize basenyewe n’amazi akushumura ibiva mu birombe by’uwo mushoramari, aho kugirango ubuyobozi bukemure iki kibazo ngo bwatereye agati mu ryinyo none ubu ayo mazi akomeje kuba menshi ari nako asenyera n’abandi.
Rucamumihigo Alexandre, ati: “isuri iva mu birombe bya Simon yaraje idutwarira imyaka, idutwarira inzu ndetse n’amasambu, kugeza ubu ni ukuvuga ngo turi ku gasozi ntaho dufite ho kuba”.
Uyu mugabo umaze imyaka 3 yirirwa asemberana n’umugore n’abana 3, akomeza avuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwabatereranye, ati” Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze twarabwiyambaje, reka da; ikibazo cyacu twakigejeje no ku karere bati Simon azaza, ariko n’akarere nako kageze aho karatwihakana”.

rucori
Rucamumihigo Alexandre, aha ahagaze hari iwe nawe ubu yirirwa asemberana n’umugore n’abana 3

Akomeza avuga ati: “Inaha bavuga ko ari mu gitoki [igiturage cyane] ariyo mpamvu ubuyobozi butahagera ni nayo mpamvu dupfukiranwa, dukeneye ubuvugizi”.
Aba baturage bavuga ko biteguye kujya kugeza ikibazo cyabo aho Perezida azaba yasuye abaturage, ko ari we babona uzabarenganura kuko abandi barabatereranye.
Ati: “Numva ko Perezida wa Repubulika ari hafi kuza gutaha ibitari bya Vunga muri Musanze, n’ubu mfite gahunda yo kuzajyayo kuko urupfu ngiye kuzapfa ni rubi, imvura yose imyaka 3 inyagira mfite umugore n’abana 3 bose mba hanze”.
Kuba abaturage badakemurirwa ikibazo, bavuga ko bishoboka ko Simon ashobora kuba yaratanze icyo bita akantu [ruswa], ati: “Simon ashobora kuba yaratanze akantu ahari mu buyobozi, ubwo ni ruswa ahari, kuko umuyobozi wese utugezeho araza akabireba wamubwira uti murebe rwose uko meza uku, ati reka da Simon gutya na gutya”.
Bashinja ubuyobozi kuba bwari bwarababwiye ngo bashake aho baba bacumbitse, barahashaka bubizeza kuzajya bubishyurira ubukode mu gihe buzaba bugikurikirana ikibazo, kugeza magingo aya bavuga ko nta n’ukwezi kumwe kwishyuwe.
a8
Ibikoresho byari birimo imbere byarangiritse

Tugirimana Anathole, umusaza w’imyaka 57 avuga ko nta biza byigeze biba muri ako gace, ko byaziye aho Sindambiwe Simon atangiriye gucukura amabuye y’agaciro mu musozi wa Ndiza akabateza isuri. Ubu inzu zasenyutse ni 7 hakiyongeraho imyaka n’imirima byatwawe n’isuri.
Nawe agashimangira ko byose babitewe na Simon, n’ubuyobozi aho kubafasha burabatererana, ati: “Twumva ko Sindambiwe ari umuntu ukomeye, ukorana n’ubuyobozi, turabubwira bukanga kugira icyo bumarira abaturage, ahanini dusanga ubuyobozi bwaraturangaranye”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nsabimana Thelesphore, umusaza wari uhagaze mu isayo imbere y’inzu y’umuhungu we [Jean Pierre], yatangaje ko aho yari ahagaze hari inzu 4 zose zatwawe n’amazi ndetse indi nayo y’amatafari ahiye ikaba yararengewe n’isuri kugera hagati.
a10
Nsabimana Thelesphore, Aha ahagaze hasenyutse inzu 4 (Annex) n’igipangu cyazengurukaga iyi nzu

Uyu musaza avuga ko nta kindi basaba Leta, ni uko yazana uwo Sindambiwe Simon akabishyura ibyabo byangiriste. Jean Pierre nyiri izo nzu nawe yahunganye n’umugore we n’abana.
Aimable Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rongi avuga ko nawe azi iki kibazo cy’abaturage ba Gasharu ndetse ko gikomeye cyane. Avuga ko yatanze raporo ku karere nawe akaba avuga kibaye gikemutse bafatanyije n’izindi nzego zo hejuru byaba byiza haba ku buyobozi ndetse n’abaturage ubu batorohewe.
Perezida wa komisiyo ishinzwe ubukungu mu karere ka Muhanga, Williams Twagirumukiza, aganira na Bwiza.com, kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Werurwe 2017, yatangaje ko hari ikipe y’abayobozi mu nzego zitandukanye bagiye kwiga kuri icyo kibazo ndetse ko hari n’abandi na we arimo bazajyayo nyuma y’abo.
Yijeje abaturage ko uko byagenda kose kigomba gukemuka, ati: “ Hagiyeyo team nini ndetse n’abacukuzi batumiwe, iyo ikibazo cyamenyekanye ndetse cyanahagurukiwe ntabwo igisubizo cyabura”.
Akomeza avuga ko nyuma yo gusuzuma ikibazo nibasanga ahanini giterwa n’ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ko nabwo bwahagarikwa, ati: “kirakemuka, kirakemuka rwose, niba binaterwa n’ubwo bucukuzi bwaba buhagaze, kuko ntabwo abantu igihumbi baba victime y’umuntu umwe”.
Muri Mata umwaka ushize, Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, yari yaganiriye na Bwiza.com, ayitangariza ko icyo kibazo bagiye kugikurikirana yizeza ko bizagera mu mpeshyi cyakemutse [2016] Kugeza magingo aya nta cyakozwe kandi nibwo kirushaho gukaza umurego muri ibi bihe by’imvura.
Umudugudu wa Birehe wari wubatswemo izi nzu 7 zatwawe n’isuri, imyaka n’imirima,… uherereye mu kagari ka Gasharu mu murenge wa Rongi. Aka kagari kari mu ntangiriro y’imisozi miremire ya Ndiza ndetse kagakora ku ruzi rwa Nyabarongo. Kuva aho abaturage basenyewe hari metero zitarenze 100 kugera kuri Nyabarongo.
AMAFOTO:
a4
Jean Pierre, Nyiri iyi nzu ubu nawe arasemberana n’umugore n’abana

a1
Ibi biza bishobora kuzakururira abaturage uburwayi

a2
Uwarimbye ntabwo abona inzira acamo, umuhanda wuzuyemo isayo

a6
Imyaka n’imirima byose byaruhukiye muri Nyabarongo

a11
Abana bajya ku ishuli bakuramo inkweto bakazitwara mu ntoki

a3 a5 a7
a14
Uyu musore witwa Nyandwi aho ahagaze hahoze inzu yabagamo, ubu amazi yarayitwaye

a13
Iyi ni Nyabarongo ica munsi y’aho aba baturage basenyewe

a12
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *