Abanyeshuri biga ubumenyingiro ku kigo cy’amashuri cyitiriwe Viyeko mu Karere bavuga ko mu ibyo biga babibyaza umusaruro mu biruhuko.
Rukundo Placide, wiga mu mwaka wa gatanu ishami ry’ubwubatsi avuga ko akazi ko mu biruhuko ngo gatuma bigirira icyizere cy’uko nibarangiza amashuri bazihangira imirimo, kuko ngo bari bamenyereye abanyamahanga n’abandi baturutse kure y’iwabo ari bo bakora ako kazi.
Agira ati, “Twajyaga twumva ko abafundi bubaka mu Mujyi baturuka mu Ntara ariko ubu natwe dusigaye tugenda mu kiruhuko tugakora tukabona amafaranga niturangiza batwitege”!
Habimana Théodore ushinzwe integanyanyigisho, amahugurwa y’abarimu n’ibizamini Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi ngiro WDA, avuga ko mu Rwanda hari imirimo ikorwa n’abanyamahanga kuko nta bushobozi abanyarwanda bari bagira mu kuyikora.
Cyakora ngo abarangiza mu bigo by’ubumenyi ngiro nta kazi kenshi kaba kabategereje kuko bigishwa kukihangira, hakurikijwe gahunda ya Kora wigire, aho abarangije amashuri y’imyuga bafashwa n’ikigega cy’igihugu cy’iterambere (BDF) kubona inguzanyo mu Mirenge SACCO.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’aka karere, ngo iyi gahunda ngo ifasha cyane abibumbiye mu makoperative, ikaba ishingiye kuri gahunda ya Leta yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka idashingiye ku buhinzi.
Agira ati, “Muri gahunda ya Kora wigire abize imyuga bafashwa na BDF gukorana n’Imirenge SACCO kubona inguzanyo ibafasha kihangira imirimo”.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice , yabasabye kunoza ubumenyingiro kuko iri shuri ryabashyira ku isoko kandi mpuzamahanga kubera ubumenyi ishuri rifite.
Mu rwego rwo gutanga ubumenyi ngiro bwatuma abarangiza bashobora gupiganira imirimo ku isoko mpuzamahanga ryagutse, Habimana avuga ko Leta ifite gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu bigo by’ubumenyi ngiro kugeza ku cyiciro cy’amashuri yisumbuye na Kaminuza.
Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa ibigo by’amashuri y’ubumenyi ngiro 382, harimo 15 y’ikiciro cya mbere cya kaminuza, na 168 atanga impamyabumenyi yisumbuye A2, andi akaba ay’igihe gito (TVT).
Biteganyijwe ko ngo nibura mu mwaka wa 2017 buri Karere kazaba gafite amashuri atatu yujuje ibisabwa mu kwigisha ubumenyi ngiro, n’ishuri ry’imyuga muri buri Murenge kuko kugeza ubu hari imirenge hafi 30 itaragira ikigo na kimwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


