Ubushinjacyaha urwego Rwisumbuye rwa Muhanga muri iki cyumweru dusoza bwashyikirijwe dosiye y’umugabo ukekwaho kwica umugore we amuhoye amafaranga ibihumbi cumi na bine y’u Rwanda (14,000Frw) yari yabuze, agakeka ko yibwe na nyakwigendera.
Ni icyaha uregwa akekwaho gukorera mu Murenge wa Rugendabari, Akarere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo, ku itariki ya 13 Mutarama 2022. Ukekwa ngo akaba yarishe umugore we amunize nk’uko byagaragaraga ko harimo ibikomere by’inzara hanabyimbye.
Ukekwa amaze kwica nyakwigendera, ngo yakingiranye umurambo, atwara n’imfunguzo z’inzu aracika, abana batashye bavuye ku ishuri basanga harakinze bajya ku baturanyi, nyuma nibwo umukuru muri bo yagiye kubashaka barataha, bageze mu rugo yica umusumari wari ukingishije idirishya, acishamo umwana muto yinjira mu nzu ajya kuzana izindi mfunguzo babikaga mu nzu, binjiyemo basangamo umurambo wa nyina.
Uyu muryango ngo wari usanzwemo amakimbirane basanzwe ku rutonde rw’ingo zibanye nabi nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ikomeza ivuga.
Uregwa ngo yari aherutse gutaha yanyoye inzoga yasinze aniga umugore we, bamujyana ku Kagali, agezeyo umugore we amusabira imbabazi baramureka arataha.
Uyu mugabo kandi ngo yanafungiwe icyaha cya Jenoside kuva mu 1994 kugeza mu wa 2009 ubwo yari ararangije igihano cy’imyaka 15 yari yarakatiwe kuri icyo cyaha cyo kugira uruhare muri jenoside.
Aramutse ahamwe n’icyaha akurikiranyweho, uregwa yahanishwa igifungo cya burundu, giteganywa mu ngingo ya 107 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


