Abakoze impanuka zo mu muhanda barwariye mu bitaro bya Kabgayi barasaba Polisi y’igihugu kurushaho kwigisha amategeko y’umuhanda bikagera no mu mashuri kugira ngo impanuka zigabanuke.
Byavugiwe mu gikorwa cyo gusura abarwayi bakoze impanuka barwariye mu bitaro bya Kabgayi, ku wa Gatatu tariki ya 21 Ugushyingo 2018, nyuma yo guhabwa ingemu bazaniwe na Polisi mu rwego rwo kubafasha gukomeza kubaho.
Bamwe mu baharwariye basabye ubuyobozi bwa Polisi ko byaba byiza inyigisho z’amategeko y’umuhanda zishyizwe no mu mashuri ku buryo umunyeshuri arangiza afite ubumenyi rusange ku mategeko y’umuhanda ku buryo yanayigisha abo mu muryango we.
Mbarushimana Barnabé umwe mu bakoze impanuka uharwariye, avuga ko asanga kuba abaturage bataramenya uko abagenzi bitwara mu muhanda biri mu bituma impanuka ziyongera bitewe no kutabigiraho ubumenyi.
Ku bwe ngo asanga Polisi ikwiye kurushaho kwigisha inzego n’ibyiciro bitandukanye atanga urugero rw’abana barangiza amashuri bagahita bajya mu muhanda bakaba abanyonzi nyamara badafite ubumenyi bw’uko bitwara mu muhanda.
Agira ati, “Turasaba Polisi ko yadufasha ikongera inyigisho z’amategeko yo mu muhanda ndetse bazanarebe ko zashyirwa mu mashuri ku buryo umwana natangira amashuri abanza yajya atangira no kwigishwa uko bitwara mu muhanda”.
“Nibura akarangiza uwa Gatandatu ayazi n’igihe agiye kuba uwo mu nyonzi cyangwa umumotari agende azi icyo amategeko avuga ku migendekere y’umuhanda”.
Ni ikibazo kinavugwa na Niyitegeka Anastasie nawe uvuga ko akurikije uburyo yakoze impanuka byatewe n’imigendekere mibi mu muhanda kubera kutamenya amategeko.
Agira ati″ Twari turi muri taxi, ari uwari udutwaye ndetse n’uwo twagonganye bose barihutaga nuko imodoka ziba ziribirinduye, iyo baza kuba basobanukiwe neza n’amategeko bari kumenya ko ahantu tugeze ari habi bakagenda buhoro cyangwa bagahana inzira neza″
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ACP Jean Claude Kajeguhakwa avuga ko n’ubwo impanuka zahitanye ubuzima bw’abakoresha umuhanda, mu mezi atandtu ashize zagabanutse ugereranyije na mbere yayo.
Avuga ko igabanuka ryazo ryatewe ahanini no gukoresha utagabanyamuvuduko twashyizwe mu modoka (speed Governor) ndetse banarushaho kwigisha abantu batandukanye amategeko y’umuhanda.
Agira ati ″Twaratangiye mu mashuri ibiganiro twoherezamo abapolisi bagiye kubaganiriza ku bijyanye no kwirinda kunywa ibiyobyabwenge, ibyo kwirinda kwiyandarika bagenda banashyiramo iby’umutekano mu muhanda.
Byatumye abana bagende bamenye uko bitwara bawugezemo, uko bawambuka kugira ngo batabagonga ndetse banakangurira ababyeyi babo kumenya uko bitwara n’uko umuhanda ukoreshwa abaturage basanzwe nabo rero tuzakomeza kubigisha amategeko bazayamenya″.
Mu ntara y’amajyepfo kuva mu kezi kwa Gatanu kugeza mu kwa 10 habaye impanuka zo mu muhanda 316, abantu 66 baziburiramo ubuzima, naho 285 bazikomerekeyemo.




