Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ryasabye abarwanashyaka baryo bo mu karere ka Muhanga kugira uruhare mu kugaragaza isura nziza y’ishyaka ryabo.
Babisabwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mata, ubwo abarwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’akarere bari mu nama ikomatanyije n’amahugurwa mu rwego rwo kubategura ngo bazajye guhugura bagenzi babo ku rwego rw’imirenge.
Ni inama yafunguwe n’umuyobozi w’ishyaka ku rwego rw’intara y’Amajyepfo, Habimana Gustave wari uhagarariye perezida w’ishyaka ku rwego rw’Igihugu, Senateri Dr. Habineza Frank.
Komiseri wungirije muri Komisiyo y’ubukungu muri Green Party, Ingabire Yvonne, yasabye abarwanashyaka kugira uruhare mu “kugaragaza isura nziza y’ishyaka, bibutswa ko ari bo bagomba kuba aba mbere mu kwitatabira gahunda za leta no kugira imyitwarire myiza aho batuye.”
Ingabire kandi yabasabye kwimenyereza gukoresha Imbuga Nkoranyambaga kugira ngo bazifashishe mu kugaragaza ibitekerezo byubaka, ndetse n’ibyiza ishyaka ryagizemo uruhare birimo kongera umushahara wa mwarimu, kugaburira abana ku ishuri, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.
Abarwanashyaka ba Green Party muri Muhanga bahuguwe biyongera kuri bagenzi babo bo mu turere twa Musanze, Burera, Rulindo, Gakenke, Gicumbi, Nyaruguru, Nyamagabe na Kamonyi.


