Muhanga: Havugimana Vincent wishe murumuna we yahanishijwe igifungo cya burundu

Sangiza iyi nkuru

Urukiko ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga rwasomeye mu ruhame aho icyaha cyakorewe  mu kagari ka Gihara  urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo Havugimana Vincent, icyaha cy’ubwicanyi yakoreye murumuna we.  Rwamuhamije icyo cyaha  ,  maze rumuhanisha  igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko ubushinjacyaha bwari bwacyimusabiye.
Ku wa 27 Gashyantare 2018  Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye  rwa Muhanga rwasabiye igahano cy’igifungo cya burundu uwitwa Havugimana Vincent  ukekwaho kwica  murumuna we witwa Gasimba Simoni akoresheje igice cy’icupa. Uru rubanza rwaburanishirijwe mu ruhame  n’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga  ahari abaturage benshi baje kureba imikirize yarwo.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’ubushinjacyaha bukuru, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ku wa kabiri tariki 27 Gashyantare 2018 rwaburanishirije mu ruhame uwitwa  Havugimana Vincent ushinjwa kwica umuvandimwe we  Gasimba Simoni akoresheje igice cy’icupa.
Uregwa yazanywe n’abakozi b’urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa aho yakoreye icyaha mu Murenge wa Runda, Akagari ka Gihara ho mu Karere ka Kamonyi  ari mu mpuzankano y’iroza  ku i saa tanu n’iminota 50. Ahagaze imbere y’urukiko, Havugimana yasomewe umwirondoro yemera ko ariwo, abazwa n’umucamanza niba yemera kuburana adafite umwunganira arabyemera, abazwa ku cyaha ashinjwa niba acyemera ati ” Yego ndacyemera.”
Ubushinjacyaha bwahawe ijambo busobanura uko icyaha cyakozwe, buvuga ko Havugimana Vincent akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi yakoreye  umuvandi we witwa Gasimba Simoni akoresheje igice cy’icupa ; Icyaha    cyakozwe mu ijoro ryo ku itariki  ya 23 Ukwakira 2017 aho banyweraga inzoga basangira.
Ubushinjacyaha bwavuze  ko Havugimana amaze kwica uyu muvandimwe  we, yatorotse Ubutabera  nyuma y’iminsi ibiri akaza  kwishyikiriza polisi.
N’ubwo Havugimana yishyikirije Polisi, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bumusabiye icyo gihano cya burundu bushingiye ku ngiya 140 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha   mu Rwanda.
Bavuze ko n’ubwo yishyikirije polisi adakwiye kugabanyirizwa igihano , kuko bidakuraho  ubugome yakoranye icyo cyaha , akagikora abizi neza kandi abishaka, yemwe ngo  yagomgaba  no kikirinda ntatere kiriya gice cy’icupa mu kico.
Ubwo yahabwaga akanya ko kugira icyo avuga ku bihano asabiwe, yagize ati ” Ndasaba imbabazi no kugabanyirizwa ibihano kuko sinabishakaga.” Nyuma yo guha buri ruhande ijambo, urukiko rwanzuye ko isomwa ry’urubanza ari tariki  ya 16 Werurwe 2018, ari nabwo urubanza rwaburanishirijwe ku i saa tanu, urukiko rumuhanisha igifungo cya burundu.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *