Muhanga: Ibirayi birakosha kubera inyemezabwishyu za EBM

Sangiza iyi nkuru

Mu Mujyi wa Muhanga, abacuruzi b’ibirayi n’abaguzi babyo baravuga ko guhera ku wa 22 kugeza ku wa 23 Ukuboza 2023, ibirayi byabuze ku isoko kubera ko ababikura ku makusanyirizo yabyo mu Majyaruguru n’Iburengerazuba babujijwe kubizana, kubera ko nta nyemezabwishyu za EBM (Electronic Belling Machine) bafite.

Ku wa Kane, itariki 22 Ukuboza 2023, imodoka zizanye ibirayi zakumiriwe kubishyira ku isoko n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), kuko zitari zifite inyemezabwishyu za EBM zigaragaza aho zaranguriye nk’uko byemezwa n’abacuruzi babyo.

Abacuruzi b’ibirayi basaba ko bakoroherezwa mu bucuruzi ntibatange EBM

Bamwe mu bacuruzi bagaragaza ko ibirayi byangirika cyane ku buryo hari igihe bisaba kubicuruza kuri makeya, uwaranguye agasabwa EBM yayerekana iriho amafaranga makeya agahananwa n’uwayimuhaye ngo babeshye igiciro.

Hari n’ikibazo cyo kuba abacuruza ibirayi bifuza ko kubera ukuntu byangirika vuba, bashyirirwaho umusoro rusange ujyanye n’imiterere yabyo, kuko kubigurisha batanze EBM byabateza ibihombo.

Umukozi wa RRA mu Karere ka Muhanga aherutse gusobanurira abo bacuruzi, ko gahunda ku mucuruzi wese ari ugukoresha ikoranabuhanga rya EBM, kugira ngo rizashingirwego bahabwa ipatanti y’ubucuruzi ijyanye n’ubushobozi bwa buri mucuruzi.

Naho ku kijyanye n’ibirayi byangirika n’ibindi bicuruzwa byangirika vuba nk’imboga n’imbuto, ngo ntacyo bakwiye kugiraho impungenge kuko EBM ibara gusa ibyacurujwe itabara ibyangiritse nk’uko iyi nkuru dukesha Kigali Today ivuga.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal, avuga ko nyuma yo kumenya ko ibirayi byabuze mu Mujyi wa Muhanga, inzego za Leta n’abikorera bahise baganira na RRA, bafata umwanzuro wo kureka imodoka zikabizana ariko hakiga uko ubucuruzi bukorwa hatangwa EBM.

Avuga ko imodoka zatangiye gupakirira ku makusanyirizo asanzwe avaho ibirayi, ku buryo bucya byageze ku isoko, ariko ko hanakomeza gusuzumwa imbogamizi zo gutanga izo nyemezabwishyu.

Agira ati “Ibirayi biratangira kuza kuko ikibazo twakiganiriyeho, imbogamizi zo kuba amakusanyirizo adatanga inyemezabwishyu za EBM turakorana na PSF Rubavu, Nyabihu na Musanze ahava ibirayi, tumenye uko dufata umwanzuro ariko ibirayi bikomeze gucuruzwa”.

Ku kijyanye no kuba hari abavuga ko EBM itakwa mu bindi bice by’Igihugu usibye Muhanga gusa, Kimonyo avuga ko ibyo bikomeza gusuzumirwa hamwe n’abacuruzi babyo na RRA, naho ku kuba ibirayi byangirika bikagurishwa kuri make, avuga ko nta wahanira umuntu watanze inyemezabwishyu ya makeya kuko yifuzaga ko ibye bitahomba cyane.

Agira ati “Ibyo nabyo twabiganiriyeho niba ushaka kugurisha kuri macye uzajya utanga inyemezabwishyu ijyanye n’igiciro, kuko nta wakwifuza guhomba byose igihe usanga nutabitangira make byakwangirika”.

Abacuruzi kandi bifuza ko bahugurwa ku ikoreshwa rya EBM, kugira ngo bazabashe kuzikoresha byihutisha akazi kuko bafite impungenge z’uko zigoye kuzikoresha.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Muhanga: Ibirayi birakosha kubera inyemezabwishyu za EBM
    RRA, Uwo mukozi bamuhe ibihano kuko yakoze amahano. Umujyi wose ukabura ibirayi.? Biteye agahinda, RRA imufatire ingamba. RRA Branch manager wa Muhanga akwiye guhindurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *