Muhanga: Imiryango ituriye ibirombe by'amabuye y'agaciro ishonje ihishiwe

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ubushakashatsi bwakorewe mu Tugari dutatu two mu Murenge wa Muhanga mu ngo zisaga 190 zivukamo abaturage bakora mu birombe by’amabuye y’agaciro,Umuryango urwanya ubukene n’ibibazo bibushamikiyeho mu Karere ka Muhanga (BSD) ugaragaza ko imiryango ituriye ibirombe by’amabuye y’agaciro ishonje ihishiwe.

BSD ivuga ko ibibazo by’ubukene biterwa no kuba abaturage bajya gushaka akazi mu birombe by’amabuye y’agaciro, batazi uburyo bwo gukoresha umusaruro w’ibyo bakurayo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Byinshi mu bibazo ngo biterwa ahanini n’uko abagabo bose bafite imbaraga birirwa mu birombe bagatinda guhembwa mu gihe uwagiye mu kazi aba agomba gutungwa n’umuryango yaturutsemo.

Mutakwasuku Yvonne ukorera umuryango BSD avuga ko uruhare rwa ba nyir’ibirombe rukwiye kugaragra mu gukemura ikibazo cy’abaturiye ibirombe babashakira akazi.

Agira ati, “Usanga bahemberwa mu ntoki, uyu muryango ukaba uzabafasha abafitemo akazi bose bagahemberwa mu bigo by’imari”.

Umuryango BSD ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB bagiye kandi gufasha ingo 300 zo mu Tugari twa Nyamirama, Remera na Tyazo mu Murenge wa Muhanga ahagaragara ibirombe bikora cyane.

Gufasha iyo miryango hazibandwa ku mirimo yo kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki, kunoza ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, no kubaha inguzanyo ziciriritse kugira ngo abasigaye mu miryango babashe kubona ibyo bakora byunganira ababa bagiye gukora mu birombe.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kayiranga Innocent avuga ko uyu mushinga uzamara umwaka uzafasha Akarere kwesa imwe mu mihigo yo kurwanya ubukene.

Uyu mushinga uzatwara amafaranga miliyoni 25 FRW, miliyoni 10 zizatangwaho mu nguzanyo ziciriritse, naho miliyoni 5 zizajya mu bukangurambaga n’amahugurwa, izindi miliyoni 10 zizifashishwe mu mirimo y’umushinga.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *