Muhanga: Inshike ziremeza ko Perezida Kagame yazibereye umuryango

Sangiza iyi nkuru

Abakecuru b’Inshike bo mu Mirenge ya Mushishiro na Nyarusange mu Karere ka Muhanga baremeza ko Perezida Kagame yazibereye imiryango babuze.

Abakecuru biganjemo abari hejuru y’imyaka 70 y’amavuko b’inshike za Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko bari barihebye kubera gupfusha bagasigara bonyine ntawe barora, bazi ko bazapfa, ariko Perezida Kagame akaba yarabahaye amatungo yo korora, abubakira amazu yo guturamo ndetse n’abadafite ibyo kurya akabibaha.

Binyuze mu nkunga y’ingomboka, abakecuru bavuga ko bahabwa amafaranga ya buri kwezi yo kubatunga, bagahabwa amata yo kunywa kandi bakarindirwa umutekano w’ibyabo kuko baba nta mbaraga bafite kandi bagasurwa kenshi n’abaje kubafata mu mugongo.

Muhimpundu Konsesa avuga ko yasigaye wenyine nyuma yo kubura abo mu muryango we, kandi abicanyi banamusigira ubumuga bwo kutumva neza kubera ko bamukubise mu mutwe amatwi agapfa.

Avuga ko umutwe uhora umurya ariko ko ubuyobozi bumuba hafi uhereye kuri Perezida Kagame, agira ati, « Mugende mumbwirire Kagame muti Yezu yakuduhayeho intumwa u Rwanda rwapfuye none ndiho ndavurwa, simbura isabune, nta kintu na kimwe mbura kandi ubu mfite abana kuko mbona abansura »

Avuga ko bajyaga bamucyurira ngo iyo apfa amaso ntapfe amatwi ariko ngo byose ubuyobozi bwabitesheje agaciro ahubwo bumwitaho dore ko ubwo twateguraga iyi nkuru yari yaremewe ihene yo korora kubera imbaraga nkeya.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice avuga ko kuremera abatishoboye basizwe iheruheru na Jenoside ari ukongera kubagaragariza ko n’ubwo basigaye bonyine, hari abandi bantu bafite umutima mwiza babari hafi.

Agira ati, « Kuremera aba basigaye ntako bameze ni uburyo bwo kubagarurira icyizere, bikunda kwitabirwa cyane n’Imirenge ya Mushishiro na Nyarusange, turifuza ko n’abandi babyigiraho ».

Muhimpundu na bagenzi be 70 batishoboye baremewe mu Murenge wa Mushishiro bahabwa amatungo magufiya, guhingirwa imirima no gutera intabire, bavuga ko bashimira uburyo bahawe bwo gukomeza kwirwanaho mu mbaraga nkeya zabo nyuma ya Jenoside nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’akarere isoza ivuga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *