Muhanga: Inzu zubakiwe abarimu batazikeneye zigiye gushyirwamo abandi bakozi

Sangiza iyi nkuru

Hirya no hino mu karere ka Muhanga, hagaragara ibikorwa remezo bitangira kwangirika bitaragira icyo bimarira abaturage. Ibyo ni imihanda, ikusanyirizo ry’amata rya Gahogo, ndetse n’inzu 12 zubakiwe abarimu zikaba zitangiye gusenyuka zitaraturwamo. Ibi ngibi byaba biterwa n’uko bijya kubakwa batabanje kubaza abaturage ngo babigiremo uruhare. Ubuyobozi buravuga ko aho amacumbi y’abarimu arimo ubusa bugiye gushyiramo abandi bakozi ba Leta.
Nsengiyumva Vincent, utuye mu murenge wa Kiyumba, mu karere ka Muhanga, avuga ko inzu zubakiwe abarimu, zizwi nk’icumbi rya Mwalimu nta bantu bazibamo. Aganira na Paxpress, atanga urugero rw’iyo mu murenge wabo itarigeze igira umuntu uyibamo n’umunsi n’umwe, kandi ari inzu nziza, yubatswe neza. Ubu ngo yamezweho n’ikigunda, ndetse ngo yatangiye gusenyuka. Mu yindi mirenge baturanye, ngo n’izatashywe nta yibamo abarimu barenza babiri.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu batashatse kugaragazwa mu itangazamakuru, bavuga ko izi nzu babonye ziza. Uyu muyobozi ati “iby’iriya nzu bizwi na gitifu w’umurenge, nabonye baza barubaka, na kiriya kibanza ni Umurenge wagitanze”. Uyu muyobozi avuga ko iyo agishwa inama yari gutanga umubare w’abarimu bakeneye amacumbi, n’aho yumva yakubakwa.
Mu karere ka Muhanga, hubatswemo izo nzu 12 ariko ngo kugeza ubu abarimu ntibazigiyemo, kandi aribo zubakiwe. Ngo byaba byaratewe nuko aho yubatswe ari kure y’ibikorwaremezo, nk’amashanyarazi ndetse n’imihanda, ku buryo bigoranye kuyatahamo.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice avuga ko ibi bikorwa remezo bitazabahombera abaturage burundu. Ku ikusanyirizo ry’amata rya Nyamabuye ryubatswe mu 2009, ngo kuba ritarakora si uburangare. Ngo ahubwo hari ibyuma bikoreshwamo byaburaga, ubu bakaba barabibonye ndetse akavuga ko mu minsi mike rizaba ryatangiye kubyazwa umusaruro.
Naho ku macumbi y’abarimu ataritabiriwe n’abayubakiwe, ndetse akaba yaranatangiye kwangirika, avuga ko bari bayubakiye abarimu bo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri. Ibi ngo byari mu rwego rwo kubagabanyiriza urugendo, ariko byaje kugaragara ko bayubakiwe batayakeneye. Uyu muyobozi atangaza ko izi nyubako zigiye kubyazwa umusaruro, zigahabwa abandi bakozi ba Leta, batuye kure y’imiryango yabo bakazibamo, ntizikomeze kwangirika.
Aha ni ho abaturage bahera basaba ko bajya bagira uruhare mu bibakorerwa, naho ubuyobozi bw’aka karere nabwo bukabizeza ko bitazongera kubaho. Ngo ubu bazajya bashingira ku byo abaturage bifuza gukorerwa,bityo bakazarushaho no kubibungabunga.
Inzu ya mwarimu ni inyubako zisa, zisakaje amabati y’ubururu zubatswe mu mirenge hafi ya yose y’u Rwanda kuva mu 2013. Muri buri murenge harimo iyi nzu, hari n’ahari ebyiri, nubwo mu mijyi hari imirenge itazifite. Ni inzu ifite agaciro ka miliyoni 45, ikaba ifite ibyumba 8 n’inganiriro ebyiri. Yubakiwe abarimu 4 b’abagabo na 4 b’abagore bose b’ingaragu(batabana n’imiryango).
Kutabamo abantu si umwihariko wa Muhanga, kuko hari n’aho zubatswe ahatari amashuri zibura abajyamo. Gusa ibyo Muhanga igiye gukora nabyo siyo ibibanje, kuko hari aho usanga zirimo abakozi ba SACCO cyangwa DASSO. Ariko hari n’aho usanga zararengewe n’ibigunda koko, akenshi kubera ko zubatse kure, abarimu bakaba bafite aho bataha hafi, cyangwa n’umuyobozi w’ikigo yarazimanye ngo ashaka ko zijyamo ingaragu gusa zidahari.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *