Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Mgr Simargde Mbonyintege, nyuma yo kwitabira amatora y’abadepite kuri uyu wa mbere tariki 3 nzeri, 2018, yavuze ko icyo yifuza ku badepite bagiye kujya mu nteko ishingamategeko ari uko bakwita ku iterambere muri rusange kuko rikirimo ihuzagurika , guha umurongo uburezi kuko abona bukirimo ikibazo kinini .
Ati” icyo mbifuzaho ni ibintu bibiri icyambere bazarebe uburyo binyuze mu nshingano zabo bakwita ku iterambere kuko riracyarimo ihuzagurika, icya kabiri njyewe kuko nkunda uburezi nifuza ko bashyiraho umurongo uhamye w’uburezi , kubikora nta kundi ni ugushaka uko bahuza inzego 4 zifite aho zihuriye n’uburezi , ni ukuvuga ubuyobozi , abarezi , ababyeyi n’abanyeshuri hanyuma buri wese akamenya ibyo ashinzwe akabyubahiriza mu gihe ateshutse akaba yabazwa impamvu atabikoze”.
Uyu mushumba Kandi avuga ko aya matora yayabonyemo agashya ko kuba yarateguwe neza nta gihunga , kandi hakaba ntawabujijwe uburenganzira bwe haba mu gihe cyo kwiyamama ngo nta muntu wabujijwe uburenganzira bwe cyangwa ngo ahutazwe , ndetse no mu matora ngo yabonye abaturage batoye ntawe ubahagarikiye
Tariki ya 02 Kanama , 2018 nibwo abanyarwanda baba mu mahanga babyukiye mu matora ndetse tariki ya 03 Kanama mu Rwanda habyukiye amatora yo gushaka abazabahagararira mu nteko inshinga mategeko aho abaturage benshi bagiye batanga ibyifuzo bitandukanye kugirango abazatorwa bose bazabashe kubakorera ubuvugizi.

Â


