Mu muhango wo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , baguye i Kabgayi ,Perezida wa Ibuka Professeur Mu mu isingizemungu Jean Pierre , yasabye abagifite umugaga n’ubwoba muri wo kuwureka , bakabohoka, u fite ikibazo akakivuga ,ufite amakuru akayatanga.
Prof.Dusingizemungu avuga ko kuba abantu bafite ingengabiterezo ya jenoside , baragiye babwirwa kuyigumana muri bo , atari byo kuri we ngo abona abayifite bari bakwiye kujya bayisohora , bakayigaragaza kuko gukomeza kubibika mu mitima yabo ngo nabyo ubwabyo birica.
Yagize ati” kubika umugaga mu mutima kuri njye nabigereranya n’uburozi, niba umuntu azi ahajugunywe imibiri , akabibika , bikamugumamo kugeza uyu munsi akaba akibicecetse , iyo umuntu agumanye ibintu cyane bishobora kumusohokamo neza cyangwa bikamusohokamo nabi”.
Uyu muyobozi kandi avuga ko abantu bigishijwe kubika ingengabiterezo ya jenoside mu mitima yabo atari byo , ahubwo ngo bakwiye kubisohora , ufite ikibazo akakivuga , kikaganirwaho ariko kikarangira.
Ibiganiro bya Ndi umunyarwanda leta yashyizeho , kuri we ngo asanga byari igisubizo byo komorana ibikomere , abantu bakabwizanya ukuri , ariko ngo iyo babigezemo usanga abantu bicecekera , ntibavuge , ngo uku kugumana ibintu mu mitima yabo nibyo bituma bahorana ubwoba ntibabohoke.
“Uku kuba abantu bararuciye bakarumira , kandi ni nayo ntandaro yo kuba ababyeyi usanga bacengezamo abana babo ingengabiterezo ya jenoside , ari nayo ikura ikazabyara ibintu bibi”.

Dr Bizimana Jean Damascene , umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo yo kurwanya jenoside CNLG , avuga ko icyatumye I kabgayi haba ubwicanyi bw’indengakamere, ari uko aka gace ariko katangirijwemo ingengabiterezo ya jenoside , kuko mu icapiro rya kabgayi ari ho handikiwe urwandiko rwise manifesto de Bahutu, yari igamije kubakangurira kwanga no kurwanya Abatutsi. “Ni agace kandi kavutsemo ababaye abaperezida babiri , Kayibanda na Mbonyumutwa ,n abo batahwemye kwangisha Abahutu ,Abatutsi.”
Dr Bizimana kandi avuga ko mu gihe jenoside yari irimo gukorwa, guverinoma yiyise iy’abatabazi , yimukiye I Gitarama , uwari umuyobozi wayo Kambanda, niho yoherezaga abaminisitiri , ngo bajye kwica hirya no hino , ari naho hatangirwaga ibikoresho byo kwica , harimo imihoro , ibisongo , amasasu n’ibindi bikoresho , byakoreshwaga bica Abatutsi. Ibi byose ngo byabaga abantu bareba ,bakicecekera.
Ubuhamya bw’abarokokeye I kabgayi , bavuga ko babaye mu buzima bubi,abari bahahungiye bari baturutse mu duce twinshi dutandukanye , buri gitondo imodoka za Onatracom zikaba zarazaga gupakira , abahahungiye zibajyanye kubicira ku Cyome,bakabaroha muri Nyabarongo.
Tariki ya 2Gicurasi 1994 ,nibwo Inkotanyi zarokoye abari basigaye bataricwa , abahiciwe Ni ibihumbi 35.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


