Ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda bari mu gikorwa cyo kuvura abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi. Iki gikorwa cya Army Week kirakorerwa mu karere ka Muhanga kuva tariki 25-29 z’uku kwezi, aho RDF yegereje abaturage abaganga b’inzobere kugira ngo babahe ubuvuzi ku ndwara zikomoka ku bikomere bya Jenoside.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Alivera Mukabaramba ni we watangije iki gikorwa cya Army Week mu muhango wabereye ku Bitaro bya Kabgayi kuri uyu wa 26 Mata 2016. Uyu muhango wanitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo Musenyeri wa Diyoseze ya Kabgayi, Mgr Smaragde Mbonyintege; ukuriye Ibitaro bikuru bya Gisirikare, Brig Gen Dr Emmanuel Ndahiro;Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga; Uwamariya Beatrice hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FARG, Theophile Ruberangeyo.
Mu ijambo Minisitiri Mukabaramba yagejeje ku bari bateraniye aho i Kabgayi yashimye Ingabo z’u Rwanda zahagaritse Jenoside zikaba zikomeje no kwita ku bacitse ku icumu zibagezaho ubuvuzi n’ubundi bufasha. “Iki ni ikimenyetso cy’urukundo RDF igaragariza abacitse ku icumu hamwe n’abandi banyarwanda muri rusange”
Minisitiri Mukabaramba yavuze ko mu bikorwa bya Army Week hamaze kuvurwa abacitse ku icumu 42,000 kuva mu mwaka wa 2012, babonye ubuvuzi bw’inzobere z’abaganga bo mu Bitaro bya Gisirikare.
Yasabye abaturage gufata mu mugongo abacitse ku icumu bakomeza kubaba hafi cyane muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 22 abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisirikare, Brig Gen Dr Emmanuel Ndahiro yavuze ko ibi bikorwa byo kuvura bya Army Week byashyizweho n’ubuyobozi bwa RDF bufatanije n’Ikigega cy’abacitse ku icumu cya FARG hagamijwe kwegereza ubuvuzi abacitse ku icumu n’abandi baturage. Yavuze ko bazanye abaganga b’inzobere kugira ngo ubumenyi n’ibikoresho bihari byegerezwe abarwayi kandi ko aho bazasanga abarwayi bafite ibibazo bikomeye bazahabwa transfert kugira ngo bakomeze gukurikiranwa.
Muri iki gikorwa biteganijwe ko hazavurwa abacitse ku icumu ibihumbi 3000 bazavurirwa ku Bitaro bya Kabgayi hamwe no ku Kigo Nderabuzima cya Nyabikenke. Baravura cyane cyane indwara zikomoka ku bikomere bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Harimo iz’ubuhumekero, iz’amaso, imitsi, indwara zifata abagore, amenyo, iz’uruhu n’izindi nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa minisiteri y’ingabo ikomeza ivuga.
Mu buhamya bwe,Ntamabyariro Christine, ufite imyaka 57 yagize ati “ Bamwe muri twe usanga turwaye umutwe udakira n’izindi ndwara zikomoka ku bibazo twahuye nabyo muri Jenoside. Ubu turishimye cyane kubera ubu buvuzi duhabwa n’abasirikare kandi turabibashimira uburyo batwitaho”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com



