Muhanga: Uko umwanditsi w’urukiko yafatiwe mu cyuho yakira ruswa

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 17 Nzeri 2021, Umwandisi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba ukekwaho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa, yagejejwe imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, kugira ngo Ubushinjacyaha bumusabire ibihano kuri icyo cyaha aregwa, ariko asaba ko urubanza rwe rusubikwa kuko umwunganizi we yihuje na dosiye atinze.

Uyu mwanditsi w’urukiko akekwaho kuba ku itariki ya 30 Kanama 2021, ari mu Murenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga, yarasabye indonke ingana n’amafaranga ibihumbi magana atatu y’u Rwanda (300.000 frw) umuturage wari ukurikiranyweho n’Ubushinjacyaha icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa abantu ku bushake, akaba yarabanje guhamagara umuyobozi w’Umudugudu uwo mutarage atuyemo akamumutumaho ko amushaka byihutirwa.

Umuturage mbere yo kujya kureba umwanditsi w’Urukiko kuko yari amubwiye ko icyo amushakira kitavugirwa kuri telefone, yabanje kubimenyesha polisi, maze polisi imubwira ko aza kuyimenyesha uko byagenze.

Amaze guhura n’uwo mwanditsi w’urukiko, yamubwiye ko afite dosiye aregwamo n’abaturage babiri yakubise, kandi ko ikomeye kuko Ubushinjacyaha bwongeyemo ikindi cyaha cy’ibikangisho, abamurega nabo bakaba barahaye uwo mwanditsi amafaranga 300.000 frw.

Yakomeje amubwira kandi ko atari we wenyine urebwa n’iyo dosiye ko na Perezida w’urukiko azayifataho icyemezo mu rwego rwo kumugaragariza ko ayo mafaranga atari we wenyine uzayafata nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ikomeza ivuga.

Umuturage yamubwiye ko atayabona ko yabona ibihumbi 50 yonyine, nibwo ku tariki ya 7 Nzeri 2021 ukekwa yongeye kwibutsa uwo muturage ko ayo yemeye kubona atarayamuha, nibwo uwo muturage yayamushyiraga, ukekwa afatirwa mu cyuho akimara kwakira ayo mafaranga.

Ukekwa akurikiranyweho icyaha cyo kwaka no kwakira indonke, icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 y’itegeko n°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Icyaha akurikiranyweho kiramutse kimuhamye akaba yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu yikubye inshuro 5 z’amafaranga yatse y’indonke. Urubanza rwe rukaba rwimuriwe ku itariki ya 24/9/2021 saa mbiri za mugitondo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *