Muhanga: Umugore arakekwaho icyaha cyo kwihekura

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Mukamana Alphonsine wo mu Karere ka Muhanga akurikiranweho n’Ubushinjacyaha mu Rukiko rwisumbuye rw’aka karere, icyaha cyo kwihekura bikekwa ko cyakozwe kuwa 07 Werurwe 2017 ubwo uyu ngo yabyariraga mu rugo yarangiza akamwica.

Ibi ngo bikaba byaraje kumenyekana bivuzwe n’umukobwa we watangaje ko yumvise umwana aririra mu cyumba, yashaka gukinguza urugi nyina akanga gukingura .

Nyuma yo kubona nyina yanze kumukingurira, uyu mukobwa yagiye kubibwira nyirasenge nawe ahuruza abashinzwe umutekano .

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ubwo yahatwaga ibibazo nk’uko tubikesha Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Mukamana yabanje guhakana icyaha, ariko nyuma aza kucyemera. Dosiye ikaba igiye kuregerwa urukiko mu buryo bwihuse.

Icyaha Mukamana akekwaho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 141 y’itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha,ingingo iteganya igihano cy’igifungo cya burundu. Ukwihekura ni ubwicanyi bukorewe umwana wabyaye cyangwa uwo ubereye umubyeyi mu buryo bwemewe n’amategeko.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *