Ku isaha ya saa yine zo ku wa kane tariki ya 14 Mata 2016, nibwo umusore utuye mu mudugudu wa Rushenyi akagali ka Karambo mu murenge wa Rongi ho mu karere ka Muhanga, yatemye ushinzwe umutekano DASSO ( District Administration Security Support Organ ) ubwo yari igiye kumufata atwika amakara mu ishyamba rya Leta.
Aya makuru yemezwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rongi, Bwana Ntagisanimana Jean Claude, ko umusore witwa Olivier Mbyariyehe watwikaga amakara yatemye ku itama Hategekimana Germie ukorera urwego rushinzwe umutakano DASSO.
Yagize ati : “ ni abasore baba barigize intakoreka (Ibihazi) yatwikaga amakara mu biti bya Leta, yamutemye ubwo bari bagiye kumufata, amutemesha umuhoro yasanze afite”.
Yakomeje avuga ko uwakorewe urugomo arimo kuvurirwa ku bitaro bikuru bya Kabgayi, mu gihe Olivier Mbyariyehe bahise bamufata agashyikirizwa polisi (Kiyumba).
Mu gukumira ibyaha nk’ibyo, ngo nk’urwego rw’umurenge rufatanyije na Polisi, bafata igihe bagakora urutonde rw’abantu baba bafiteho amakuru y’imyitwarire idahwitse, nko kunywa ibiyobwabwenge,urugomo,… bakabakangurira kubyirinda.
Ati: “Dufatanyije na Polisi turabahamagara tukabakangurira kubaha ibya Leta n’ibitari ibyaho, by’umwihariko kubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu,…”.
Bamwe mu baturage batuye muri uyu murenge wa Rongi uherereye munsi y’imisozi miremire ya Ndiza, bavuga ko hari aho DASSO zitatinyuka kugera, “ Aha se yahagera(DASSO), ubwo yavuga ko aje gukora iki, reka reka nawe ntiyabitinyuka ”.Ibi ni ibyatangajwe n’umwe mu baganiriye na Bwiza.com wanze ko amazina ye atangazwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


