Mu minsi ishize Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwasomye mu bujurire urubanza ruregwamo umwanditsi w’urukiko witwa Hakizimana Felix wari ukurikiranyweho n’ubushinjacyaha icyaha cy’ubwambuzi bushukana maze rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni eshatu (3,000,000frw)
Muri Gashyantare 2018, Hakizimana Felix wari umwanditsi w’Urukiko yiherereranye umuturage wari ufite nyina ufungiye muri gereza ya Muhanga, amusaba amafaranga y’itike amubwira ko azajya kureba perezida w’urukiko akabaha itariki ya hafi yo kuburaniraho, akaba yaratse itike ingana na 10,000frw.
Ku wa 25 Gashyantare 2018, Hakizimana yahamagaye uyu muturage amubwira ko perezida yabyemeye , ariko yamusabye fanta y’amafaranga ibihumbi 200,000frw .Uyu muturage yarayamuhaye , yajya amuhamagara ntiyitabe. Uyu muturage agishije inama y’icyo yakora , bamubwira gutanga ikirego, iperereza riratangira.
Uregwa Hakizimana Felix ku rwego rwa mbere yaburanye ahakana icyaha avuga ko umurega amubeshyera kuko yashatse ko baba inshuti biganisha ku gusambana akamwangira, ariko ageze mu bujurire yaburanye yemera icyaha asobanura uburyo yagiye yaka uriya muturage amafaranga abanje kumubeshya.
Iki cyaha cy’ubwambuzi bushukana giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 318 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’Ubushinjacyaha Bukuru ibyibutsa.


