Urukiko ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga, mu mpera z’icyumweru gishize rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo umugabo witwa Manirafasha Jean Bosco icyaha cyo kwica umugore we maze rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 140 y’gitabo cy’amategeko ahana nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabisabye.
Kuwa 18 Mutarama 2017, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije dosiye Ubushinjacyaha buregamo Manirafasha Jean Bosco icyaha cy’ubwicanyi yakoreye umugore we mu ijoro ryo ku wa 29 rishyira ku wa 30 Ukuboza2017.
Manirafasha wari atuye mu mudugudu wa Nyamure, akagari ka Muvumba, Umurenge wa Nyabinoni, Akarere ka Muhanga ubwo yari mu gasanteri asangira n’umugore we inzoga mu gihe cya saa 19h00, yatangiye gutonganya umugore we ari nako amukubita inshyi agiye no kumukubita icupa mu mutwe abari aho barabakiza maze Nyiraminani Christine ahita amuhunga aritahira. Uregwa yasigaye arwana na mukuru we kuko ngo yari amutesheje.
Manirafasha yaje gutaha agera mu rugo mu gicuku ahagana saa cyenda z’ijoro, ageze mu rugo yahise akubita umugore we ifuni mu mutwe ku bw’amahirwe ntiyapfa uyu mugabo ahita ahungira mu Karere ka Gakenke ari naho yaje gufatirwa. Abaturage batabaye basanze uyu mugore ari muri koma, bahita bamujyana kwa muganga ariko nyuma y’iminsi itanu arapfa aguye mu bitaro bikuru bya CHUK.
Manirafasha aburana yahakanaga ko yishe umugore we, akavuga ko yamukubise ariko atamwishe ko atanazi uburyo yapfuye. Mu bimenyetso Ubushinjacyaha bwashingiragaho harimo kuba uregwa n’ubwo yahakanaga icyaha ariko yaremeraga ko yakubise umugore we akamusiga ari intere, imvugo z’abatangabuhamya batabaye basanze Nyiraminani yakubiswe isuka mu mutwe aho yayikubiswe hapindamye, n’isuka yakubiswe imurambitswe iruhande ndetse na raporo ya muganga yagaragazaga ko Nyiraminani yakubiswe mu mutwe.
Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cya burundu hashingiwe ku biteganywa n’ ingingo ya 140 y’ gitabo cy’amategeko ahana.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…


