Muhanga: Uwubatse mu buryo bw’akajagari wese azasenyerwa- Meya Uwamariya Béatrice

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buvuga ko butazihanganira na gato umuntu uzubaka mu kajagari ko bibangamira ishyirwamubikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Muhanga.

Mu nama yagiranye n’abaturage ku wa 19 Nzeri 2017, kuri sitade ya Muhanga, umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice nibwo yavugiye imbere y’imbaga y’abaturage b’aka karere ko uzubaka wese adafite ibyangombwa azaba ashaka kubaka mu kajagari ndetse ko azasenyerwa.

Agira ati “Ntabwo tuzihanganira umuntu wese uzubaka adafite ibyangombwa byo kubaka kuko ntitwashyigikira akajagari, uzakubakamo wese azasenyerwa”.

Ibi kandi binashimangirwa n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere ry’abaturage muri Minaloc, Harerimana Cyriaque, wari wasuye aka karere, avuga ko abaturage bakwiye kumva ko batagomba gukora ibinyuranyije n’icyo itegeko rivuga, ko nta na rimwe umuntu wubatse mu kajagari azihanganirwa.

Agira ati “iki kibazo twakirebera mu buryo bubiri, umuturage aremera agakora amakosa akubaka ngo kuko yavuganye n’umuyobozi w’ibanze, kandi za ngaruka zaza akaba ari we zizaho.

Ikindi ni ku bayobozi bakora amakosa, umuturage akubaka amureba, baravuganye nyuma akazagaruka aje kumusenyera, ibi nabyo si byo kuko wa muyobozi aba yangishije abaturage ubuyobozi”.

Abaturage baratungurwa, bagiye gusenyerwa inzu bazimazemo igihe:

Muhoza Clementine utuye mu mudugudu wa Rugarama, akagari ka Remera, umurenge wa Nyamabuye, avuga ko yatunguwe no kubona inzu ye yarashyizwe ku rutonde rw’abazasenyerwa, nyamara ngo ayimazemo umwaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ati “nari umuntu ucururiza mu muhanda, nyuma ndiyandayanda mbivamo, naka inguzanyo nubaka inzu ngo mbone aho kuba nanjye, ubu iyi nzu nari nyimazemo umwaka, ngiye kumva numva ngo yubatswe mu kajagari nayo iri ku rutonde rw’izgomba gusenywa.

Ubu ndibaza ukuntu umuntu amara umwaka mu nzu, ayibamo, yarayubatse bamureba ariko ukajya kumva ngo bazagusenyera”.

Minaloc
Harerimana Cyriaque, imbere y’abaturage ba Muhanga

Harerimana Cyriaque kandi yavuze ko nta na rimwe bazihanganira umuyobozi na we bizagaragara ko yakoze amakosa, ko na we azajya abihanirwa, ko bitumvikana ukuntu umuntu asenyerwa hashize umwaka kandi inzu ayirimo bamureba.

Ati “Iki kibazo cy’akajagari ntabwo twakirebera mu ruhande rw’abaturage ahubwo umuyobozi nawe bizagaragara ko yahagarikiye akajagari, yaba yarariye ruswa cyangwa hari ukundi yavuganye n’umuturage, na we azabihanirwa, Kuko uwo muyobozi na we yaba arimo guteranya umuturage n’ubuyobozi, ni gute umuturage yakubaka umureba nyuma ukagaruka kandi ukamusenyera”.

Mu gihe abaturage bavuga ko hari igihe bagwa mu makosa bubaka kubera umujyi wa Muhanga udafite n’igishushanyo mbonera kigaragara, uyu muyobozi avuga ko agiye kuvugana n’ababishinzwe kugikora, bakareba uko cyakwihutishwa kikaboneka, kigatangira gushyirwa mu bikorwa.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Uwambayinema M. Jeanne/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *