Muhima: Abakiriya ntibakozwa ibyo kugana abadafite ubwiherero na parikingi

Sangiza iyi nkuru

Abagana ahatangirwa services zitandukanye zirimo utubari, cyber café(bacuruza interineti) n’ahandi, bavuga ko barambiwe abacuruzi batagira parking n’ubwiherero, bigatuma babacikaho.
Ni henshi muri mujyi wa Kigali, bisaba umukiriya gusiga imodoka muri metero ijana aho atayicunga neza, agiye gusaba serivisi ahantu. Hari n’ahandi usanga bafite ubwiherero bw’urufatanye, nabwo bakaguha agafunguzo ukazenguruka ibipangu birenze bitatu, hakaba n’ubwo uhayobewe cyangwa bakayikwima.
Ibi mu murenge wa Muhima bireze, haba mu Njamena, Kabasengerezi, Kabeza na Tetero, ahagerageza usanga ubwiherero bumwe buhuriweho n’abacuruzi bagera ku icumi; naho parikingi yo ni ukwisunga ruhurura, izindi modoka zikaba zayahuranya.
Umukiriya wiswe Kamana, yari aje kugura ibikoresho byo mu biro muri papeterie. Batangiye kumubarira kuko agura byinshi, maze aba arakubwe. Abajije aho bihererera, bamuha agafunguzo n’umwana umuherekeza. Amaze kurenga amazu ane atarayibona, abwira umwana ngo asubireyo ariyaranja (kwirwanaho), maze agenda ubwo, mahera nk’amahembe y’intozo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Undi nawe, ati: “ Hari igihe rwose uza uje gusaba service ya Internet ariko ugashaka ko wabanza gukemura ikigendanye na Toilette ngo utuze ariko ukayibura. Icyo gihe uhita ajya gushaka ahandi wabonera iyo service ariko hari na Toilette”.
Abacuruzi bazi ko bizabamaraho abakiriya
Umucuruzi w’akabari ahitwa la Fraicheur, agaragaza impungenge ze. Ati, “Hari ubwo umukiriya aza agira ngo arabona aho aparika imodoka ye ahahe cyangwa yifatire agacupa ariko akabura parking. Icyo gihe umukiriya ahitamo kujya guhahira ahandi abona aho yaparika imodoka ye kugira ngo yumve afite umutekano uhagije. Ibi byose bishobora gutuma abacururiza muri kano gace babura abakiriya, kandi tubwira ba nyiramazu dukodesha ntibabyumve, aho kubaka amafaranga tubahaye bakayakoresha ibindi ».
Bamwe muri aba bacuruzi bababazwa n’uko abakiriya babacika ku maherere. Umwe muri bo ati, « Umukiliya araza ukamuha keya (kumwakira neza), wenda aje nko gufata icyo kunywa. Yageza hagati agasaba toilette ngo akemure akabazo akayibura. Icyo gihe ahita yigendera n’icyo kunywa cye atakimazemo. Urumva rero icyo gihe ntabwo yongera kugaruka”.
Naho ku bya parking, ngo hari abakiriya bahitamo kunywera mu modoka kubera umutekano wazo. “Icyo gihe ntabwo yanywa inzoga ebyiri kandi hari n’igihe bamuhmagara kuri telefoni agahita agenda atunguranye n’icupa akaba yarijyana, ntanakwishyure kuko mutaba mwegeranye ngo ube wamwitaho nk’umukiriya”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Safi Emmanuel@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *