Muhima: Habonetse umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 25

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, itariki 14 Werurwe 2017, mu Kagari k’Ubumwe mu Murenge wa Muhima ahazwi nka Saint Famille munsi y’igaraje rihari, hatoraguwe umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 wari witabye Imana bikekwa ko yishwe, polisi ikaba yatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye urupfu.

Bamwe mu babonye nyakwigendera aryamye mu muferege wo munsi y’iryo garaji, batangaje ko bamubonye nka saa kumi n’imwe za mugitondo, bakavuga ko muri uwo muhanda hakunze kubamo za mayibobo zikoresha ibiyobyabwenge.

Umwe muri aba baturage yagize ati: Uyu muhanda ubona gutya, hagati ya saa cyenda na saa cyenda n’igice hano haba harimo abajura rwose baragufata bakagukubita. Si ubwa mbere n’ubundi bahakubitiye umuntu bahabakubitira inshuro nyinshi cyane.

Abaturage basabye ko aha hantu hakazwa umutekano, abapolisi cyangwa abasirikare bakajya bacunga uyu muhanda.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kigali, Spt. Emmanuel Hitayezu, yatangarije imwe mu maradiyo akorera mu Rwanda dukesha iyi nkuru ko batangiye iperereza kugirango hamenyekane ababa bihishe inyuma y’uyu mugambi mubisha.

Spt Hitayezu yagize ati: “ Kugeza ubu ngubu ntabwo twari twamenya amazina ye hakaba hatangiye ibikorwa by’iperereza kugirango tumenye icyaba cyateye ruriya rupfu .”

Umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kigali yakomeje yizeza abaturage ko umutekano wabo ubungabunzwe kandi ko inzego zitandukanye zaba iz’umutekano n’iz’ibanze zikorana mu kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibintu byabo ari nayo mpamvu ngo hari irondo ry’umwuga hirya no hino mu midugudu yashishikarije abantu kujya bariha amakuru mu gihe hagaragaye abantu bitwaye nabi cyangwa bashobora guhungabanya umutekano kugirango bahagere bakumire icyaha.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *