Ihohoterwa rikorwa bamwe mu bagabo rihangayikishije ubuyobozi bw’imidugudu kuko abagabo baceceka ntibarivugire mu mugoroba w’ababyeyi, ndetse bamwe ntibanawitabira.
Umubare w’abagabo bitabira umugoroba w’ababyeyi uracyari hasi muri imwe mu midugudu igize umurenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge, nyamara nabo urabareba kuko bari mu bagihohoterwa n’ubwo babiceceka.
Ku gicamunsi cyo ku cyumweru, nibwo mu midugudu myinshi iri mu murenge wa Muhima haterana umugoroba w’ababyeyi. Aho ikinyamakuru Bwiza.com cyabashije kugera, hari ubwiganze bukabije bw’abagore, naho abagabo baba ari mbarwa.
Urugero ni umudugudu umwe wakoreye inama mu biro by’akagari, ahari hateraniye abagore barenga makumyabiri n’umugabo umwe. Uyu nawe kandi ari mu bakorerwa ihohoterwa kuko umugore n’abana bamwirukanye mu nzu y’umuryango agakodesha hafi yabo.
Mu wundi mudugudu uteranira mu rusengero, hari abagore barenga 60 n’abagabo nka 15. Muri abo harimo umwe nawe uvuga ko amaze imyaka isaga itanu ‘atari umugabo mu rugo’.
Iyi mvugo izimije yatangaje abantu, bamwe bati, “uriya mugabo ko tunyura iwe tugasanga ahingana n’umugore, ubundi twahanyura tugasanga basangira ifunguro, ni gute atari umugabo mu rugo iwe?”
Mu ijwi rituje n’imvugo iteruye, uyu mugabo avuga ko ‘arara hanze’, nabyo biba urujijo. Ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo kugena itsinda risura uyu muryango, bakamenya ikibazo uko giteye.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Uruhare rw’ubuyobozi n’imiryango mu kunga abashakanye
Umukuru w’uyu mudugudu nawe witabiriye umugoroba w’ababyeyi, avuga ko ahangayikishijwe n’abagabo bakomeza guhohoterwa ntibabishyire hanze.
Ati, “ihohoterwa riri kwinshi, harimo irigaragara n’iritagaragara nko kutavuga mu rugo, gutaha amasaha atinze n’ibindi”.
Uyu muyobozi atanga urugero rw’umuryango umwe ubana utabanye, aho umugabo yagereye umukuru w’umudugudu amubwira ko agiye gutoroka agahunga umugore. Akanababazwa no kuba ibi biri mu rugo rw’abantu bize bombi kandi bafite akazi gahemba buri kwezi.
Ati, “umugabo yaje ambwira ko umugore we ataha saatanu z’ijoro buri munsi, ko we agiye kumuta mu nzu akagenda. Naramubujije duhamagara imiryango yombi. Umugore akavuga ko arangiza akazi izo saha, nyamara duhamagaye umukoresha we avuga ko karangira saakumi n’imwe n’igice. Umugore bimushoboye arivumbura arazinga ngo agiye muri vacances (ikiruhuko), ashatse gutwara umwana turamubuza”.
Ubu buhamya bukomeza buvuga ko nyuma y’iminsi ibiri umugore yagarutse, ariko azana bike mu byo yatwaye. Yasanze umugabo yarahinduye ingufuri y’icyumba, ajya mu kindi.
Umugore nawe yagiye guhamagara ubuyobozi abubwira ko yagarutse, ko bamusubiza mu cyumba cye; ariko umugabo amubera ibamba kuko atagarukanye ibyo yatwaye byose. Ahubwo yamubazaga icyo akeneye gufata mu cyumba ngo amukingurire agifate akomeze ikiruhuko cye.
Umukuru w’umudugudu ati, “ubu bombi babana mu nzu, umwana ararana nase, umugore arara wenyine. Twabajije umugabo niba yizeye umutekano w’amafunguro basangira, maze ati, : turira hamwe, n’umwana n’umukozi. Ubwo nashaka kutwica tuzapfa turi batatu nta kundi”.
Ubuyobozi buhangayikishijwe n’izindi ngo zirimo abagabo bafashwe nk’uyu nyamara bagaceceka, ntibanajye mu mugoroba w’ababyeyi ngo babivuge, ubuyobozi n’abaturage babafashe.
Umugoroba w’Ababyeyi ni urubuga ababyeyi b’abagore n’abagabo batuye mu mudugudu umwe bahuriramo kugira ngo bungurane ibitekerezo ku ngamba zafatwa n’abagize umuryango kugira ngo barusheho kwiteza imbere, kunoza imibanire yabo, bakumira kandi bakemura amakimbirane ashobora kuvuka mu ngo, mu baturanyi cyangwa ahandi aho ariho hose.
Zimwe mu ntego zawo ni izi zikurikira: Gukumira no gukemura amakimbirane hagamijwe gushimangira imibanire n’imibereho myiza y’abagize umuryango; Kuboneza uburere, uburezi n’uburenganzira bw’abana; no Guteza imbere ubukungu mu miryango hagamijwe imibereho myiza y’abawugize.
Karegeya Jean Baptiste


