Muhima: Ijerekani y’amazi iragura amafaranga 500

Sangiza iyi nkuru

Abaturage batuye mu midigudu y’Ubuzima n’Inyarurembo mu Kagari k’Amahoro, mu Murenge wa Muhima bavuga ko muri iki gihe kubona amazi ari ikibazo cy’ingorabahizi kuko ngo ijerekani imwe igura F 500, ivuye ku F 120.

Aba baturage babwiye Bwiza.com ko amazi yatangiye guhenda kuva mu Kuboza ubwo hatangiraga imirimo yo kubaka umuhanda uva ku biro bya polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, werekeza ku biro by’Akagari k’Amahoro.

Bavuga ko byatewe ahanini n’uko amatiyo yajyanaga amazi mu ngo zabo yakaswe kandi no ku tuzu t’wamazi rusange two muri ako gace, hari igihe amazi aba adahari.

Umwe muri bo yagize ati ” Hano dufite ikibazo cy’amazi. Nta mazi aboneka muri zimwe mu ngo zo muri iyi midugudu. Kubona amazi bisaba amafaranga 500 kuko wishyura umuntu akayavana ahitwa Lafrecheur.”

Undi muturage uhakorera ubucuruzi utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko ibura ry’amazi ari ikibazo kibakomereye.

Ati ” Iki ni ikibazo gikomeye, iyo ku kazu adahari twishyura amafaranga 500 kuyivana mu kandi kagari. Nkanjye nkoresha amajerakani ane ku munsi ariko kubera iki kibazo, ngerageza gukoresha make. Urumva mba nsabwa ibihumbi bibiri ku munsi, ayo mafaranga si nayabona.”

Undi muturage avuga ko iki kibazo kigenda cyoroha bitewe n’uko hari igihe amazi ku kazu aba ahari. Bisaba kwishyura amafaranga 120 arimo igiciro cyo kuvoma n’ubwikorezi.

Bavuga ko batazi igihe amazi azongera kuboneka mu ngo zabo cyane ko ikorwa ry’umuhanda babaona muri iki gihe risa n’iryahagaze.

Kuri ubu ngo amazi menshi bakoresha ni ay’imvura ariko bakaba batizeye ubuziranenge bwayo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari k’Amahoro, Patrick Kayigire, avuga ko abaturage bakwiye gukomeza kwifashisha amavomo yo mu duce batuyemo ndetse ngo iki kibazo kiri gukurikiranwa.

Ati ” Nibyo hari ikibazo cy’amazi cyaturutse ku ikorwa ry’umuhanda aho amatiyo yacitse. Ejo navuganye n’abari kubikora, bambwira ko bagiye kongera gusubizamo ariya matiyo. Mu midugudu yegeranye habamo utuzu tw’amazi, urumva ko magana atanu ari menshi.”

Uyu muyobozi atanga icyizere ko mu mpera z’iki cyumweru amatiyo y’amazi azasubizwaho kugira ngo amazi yongere agere ku baturage nk’uko byari bisanzwe.

Gitifu Kayigire yemeza ko iki kibazo bakizi kandi ko bari kugikurikirana kuko ngo bazi ko kibangamiye abaturage.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *