Muhima: Nimwerure muvuge ko serivisi ari mbi, ubibonye ntakabyemere-Nyamurinda Pascal

Sangiza iyi nkuru

Ibi ni ibitangazwa n’Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal mu nama n’abaturage b’umurenge wa Muhima, mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Abaturage baranenga uburyo bakirwa, ariko bakavugira mu matamatama.
Ni kuri uyu wa kane tariki ya 27 Mata 2017, muri gahunda y’icyumweru cy’umuturage n’umujyanama. Hamaze kugaragara itangwa rya serivisi itanoze, cyane cyane mu rwego rw’ubuzima mu bigo n’ibitaro byo muri uwo Murenge.
Havugimana Jean Baptiste, utuye mu kagari ka Tetero, agira ati, “Nimudufashe tubone serivisi nziza kwa muganga, ntibakadutererane baturangarana, ni hashyirweho telefoni twakoresha zo kwiyambaza igihe tutanyuzwe.’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyamurinda Pascal asubiza ikibazo n’icyifuzo, agira ati, ‘’ Nimwerure muvuge ko serivisi ari mbi aho kubivuga mubisasira. Uwo uje gusaba servisi, ntuba uje kumusura, ntimuba muziranye, si inshuti yawe, uba uje gusaba serivisi gusa. Kuyihabwa ni uburenganzira bw’umuturage Leta imugomba.’’
Avuga ko kuba utanga serivisi atagomba gusiragiza abaturage nta mpamvu. Ati, ‘’Ugomba kuguha serivisi nakubwira ngo uzagaruke, nta mpamvu ifatika uzajye unamubwira aguhe amafaranga y’urugendo. Hari ababa bakoresheje ayabo cyangwa bayagujije, ibyo sibyo, ubibonye ntabyemere.’’
Nyamurinda avuga ko hafashwe ingamba zo guhagurukira abatanga serivisi nabi impande zose.
Icyunweru cy’umuturage n’umujyanama kigamije kurebera hamwe uruhare rw’umutarage mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa imihigo y’Umurenge n’Akarere, dore ko umuturage nta ruhare rugaragara yakunze kugira muri ibyo bikorwa mu gihe ariwe ubigenewe. Ibi bizatuma ayigira iye hagamijwe iterambere rirambye ry’igihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Abdou Nyampeta/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *