Umuturage wo mu Kagari ka Rugenge, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, avuga ko ari mu mazi abira, agakeka ko ari amakuru yatanze mu itangazamakuru akaba amukozeho.
Ni umuturage utifuje ko amazina ye atangaza, ubu yahawe iminsi ntarengwa yo kuba yavuye mu nzu yari asanzwe akodesha, yayihawe nyuma y’uko ngo mudugudu uzwi ku izina rya Ngufu amubwiye ko azabona ingaruka nyuma y’amakuru yatanze.
Avuga ko atumva uburyo yahawe iminsi ntarengwa yo kuba avuye mu nzu, nta gihe giciyeho akanzwe n’umuyobozi w’umudugudu amubaza ukuntu yatanze amakuru kuri Radiotv Flash dukesha iyi nkuru.
Ni inkuru y’abantu bafashwe bagafungirwa ku biro by’Akagari bazira kudatanga amafaranga y’isuku n’umutakano. Kanda hano usome iyo nkuru
Umwe muri aba bari bafungiye ku Kagali, yavuze ko umuyobozi w’umudugudu wa Imihigo myiza, uzwi ku mazina ya Ngufu, yagiye kumubaza impamvu yatanze amakuru, anamubwira ko hari icyo azamukorera kizamwereka ko ari munsi y’amategeko, ko agomba kuyoborwa uko babishaka.
Yavuze ko bwacyeye agahabwa préavis, iminsi 15 ntarengwa yo gushaka aho yimukira. Avuga ko akeka ko uwo muyobozi abiri inyuma, kuko ubusanzwe ngo yari abanye neza na nyiri nzu.
Ati “ Kugeza ubu nta kindi kibazo dufitanye nta n’icyo twigeze tugirana. Njye ndabizi neza ko ari ubwo buyobozi, kuko yaje anyigambaho, ambwirako aje kunyereka ko ari umuyobozi.”
Yakomeje avuga ko icyo yifuza kumenya ari ikihishe inyuma yo guhurirana kw’amakuru yatanze n’iminsi 15 ntarengwa yahawe akaba yavuye mu nzu y’abandi.
Ati “ Bikurikiranye n’iyo piriyavi ukuntu yaje, n’umuyobozi w’umudugudu w’aho nkorera ukuntu yaje ambwira, njye nabasabaga niba mwabikurikirana mukamubaza impamvu iyo piriyavi yakurikiranye n’uko yansanze ku kazi, n’uko twari twatanze amakuru.”
Ushinzwe imibereho myiza mu kagari ka Rugenge, Rutikanga Justin, gaherereye mu mujyi wa Kigali, avuga ko bagiye gukurikirana ikibyihishe inyuma, umuturage akarenganurwa.
Ati “ Ibyo nibyo twareba rero, tukareba iyo piriyavi yahawe niba hari aho ihuriye no kwishyura amafaranga y’umutekano, kuko numva bitakagombye kugira aho bihurira… Turamutse dusanze bihuye, umuturage yaba yararenganye.”
Uyu muturage avuze ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zamutoteje, akaba asaba ko yarenganurwa.


