Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yongereye Kapiteni wayo Muhire Kevin amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma y’uko ahawe amafaranga yakusanyijwe n’abafana b’iyi kipe.
Binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe, batangaje ko kapiteni wabo Muhire Kevin yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri.
Ibi byagezweho ku bufatanye bw’abafana bayo bari bamaze iminsi bakusanya abarirwa muri miliyoni 40 z’Amafaranga y’u Rwanda zo kumwigurira.
Igikorwa cyo gukusanya ayo mafaranga cyatangiye taliki ya 18 Kamena 2024 ubwo Gikundiro yatangazaga gahunda yiswe “Ubururu bwacu, Agaciro kacu” ishyirwaho mu rwego rwo kugira ngo abafana b’iyi kipe bigurire umukinnyi nk’uko bagiye babikora mu bihe bitandukanye.
Iki gikorwa cyatangiye cyitumvikana neza mu bafana kuko icyo gihe ikipe yabo yari itaragura umukinnyi mu isoko ry’igura n’igurisha, gusa cyaje kugerwaho.
Si ubwa mbere abafana ba Rayon Sports biguriye umukinnyi kuko mu myaka yatambutse bagiye babikora nk’aho muri 2019 biguriye Ciza HusseinMugabo ubwo yavaga muri Mukura ndetse na Joackiam Ojera baguze mu mwaka ushize w’imikino.


