Tariki ya 7 Mata 1994 mu cyahoze ari Komini ya Mukingo muri Prefecture ya Ruhengeri kwa Nzirorera Joseph wari Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya MRND ku rwego rw’igihugu, habaye inama yo gutangiza jenoside.
Ni inama yitabiriwe n’abarimo Col. Setako Ephrem na Harerimana Emmanuel wari Bourgmestre wa Komini ya Mukingo, Col. Bizimungu Augustin, Casimir Bizimungu, Nyabusore Jean Baptiste, Baheza Esdras, Bambonye Jonathan, Niyoyita Jean Damascène, Gatsimbanyi Dominique wari Bourgmestre wa Komini ya Nkuli , Ndisetse Assiel na Ndangiza Lazare.
Interahamwe zari hanze zitegereje umwanzuro urafatirwa mu nama, yanzura ko abatutsi batangira kwicwa bitarenze mu gitondo, byemejwe kandi ko hatangira gutangwa imbunda, hakanashyirwa bariyeri ahantu hatandukanye.
Col. Bizimungu ni we wahawe inshingano yo gushyira mu bikorwa uyu mwanzuro maze abishyira mu ngiro, nyuma y’inama aziha abari ba Konseye nabo baziha abaturage n’abayobozi b’Interahamwe barimo Bourgmestre Kajerijeri na Baheza Esdras wari umucuruzi mu isoko rya Byangabo.
Abatutsi bari bahungiye mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rya ISAE Busogo (ubu ni UR/CAVM Busogo) barishwe, Interahamwe n’abapolisi bica abandi bagera kuri 43 bari bahungiye muri Paruwasi Gatolika ya Busogo barishwe.
Tariki ya 7 Mata 1994 mu masaa cyenda y’igicamunsi, abatutsi bose bari bamaze kwicwa, ku buryo iminsi yakurikiyeho, umutwe w’Interahamwe wiyise Amahindure wo muri Komini ya Mukingo wagiye kwica ahandi mu Ruhengeri harimo mu Rukiko rw’Ubujurire mu mugi, Nyabihu, Musumba muri Komini ya Nkuri na Nyakinama.
Ku munsi nk’uyu hishwe abatutsi muri Segiteri ya Nanga muri Prefecture ya Ruhengeri (ubu ni mu karere ka Nyabihu), abatutsi bari bahungiye mu rusengero rw’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi rwa Gisizi muri Muringa/Nyabihu, abari bahungiye mu Kigo cya Gisirikare cya Mukamira, muri Kiliziya ya Rambura/Nyabihu, abari bahungiye mu Kigo cya Gisirikare cya Bigogwe no muri Segiteri ya Byahi muri Prefecture ya Gisenyi.
Iyi nama ikaba ariyo isa nk’iyatangije iyicwa ry’Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri.


