Mukura VS igeze aharindimuka kubera umutoza w’umwarabu iratabaza

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Mukura Victory Sports yatabaje abarimo ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) isaba gufashwa kwishyura umunya-Algeria wahoze ari umutoza wayo, bitaba ibyo ikivana muri shampiyona y’u Rwanda.

Intandaro y’ibibazo iyi kipe kuri ubu ifite ni Umunya-Algeria Bahloul Djilali wahoze ari umutoza wayo mukuru.

Mu Ukwakira 2020 ni bwo uyu mugabo ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa yagizwe umutoza mukuru wa Mukura asimbuye umunya-Espagne Toni Hernandez, gusa aza gutandukana na yo nyuma y’amezi abiri yonyine.

Iyi kipe y’i Huye yasheshe amasezerano y’uyu mutoza mu Ukuboza 2020, nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo yari imaze gufata icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byose bya siporo mu gihugu kubera icyorezo cya COVID-19 cyakamezaga kiriya gihe.

Mukura VS nk’uko bigaragara mu ibaruwa yandikiye FERWAFA isaba ubufasha, yavuze ko ikimara kwirukana Bahloul Djilali yahise ayirega muri FIFA ayishinja kumwirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko, birangira iyi mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi iyitegetse kumwishyura $ 46,000.

Ni amafaranga arenga Frw miliyoni 47 Mukura ivuga ko idafite ubushobozi bwo kubonera icyarimwe, igasaba FERWAFA byibura kuyiyaguriza ikazayishyura nyuma.

Iti: “N’ubwo dufite ubushake bwo kwishyura ariko ntidufite ubushobozi bwo kwishyurira rimwe umwenda ungana gutyo, ni yo mpamvu dusaba FERWAFA ko yadufasha kwishyura uwo mwenda FIFA; noneho natwe tukajya tuyishyura gahoro gahoro bitewe n’ubushobozi dufite. Nyakubahwa muyobozi, tubandikiye tubamenyesha ko Mukura VS izishyura uwo mwenda neza ifatanyije n’umufatanyabikorwa akaba n’umuterankunga w’ibanze ari we akarere ka Huye wiyemeje kuba umwishingizi kuri uyu mwenda tubasaba.”

Iyi kipe kuri ubu ifite abakinnyi 14 bonyine, ivuga ko mu gihe yaba idafashijwe kubona ariya mafaranga bishobora kurangira yivanye muri shampiyona y’u Rwanda nk’uko Maniraguha Jean Damascène uyiyobora yabibwiye FERWAFA.

Ati: “Tuboneyeho kandi kubamenyesha ko mu gihe mutaba mudufashije gukemura iki kibazo, Mukura VS idafite ubushobozi muri iki gihe bwo gukomeza gukina shampiyona kubera umubare muke w’abakinnyi bemerewe gukina dufite.”

Mukura yanasabye FERWAFA kuyikorera ubuvugizi kugira ngo yemererwe kwandikisha abakinnyi yasinyishije vuba bishoboka.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry, yemereye RBA ko bamaze kwakira ibaruwa ya Mukura, hakaba hasigaye gusuzuma ibiyikubiyemo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *