Umuryango wa Nyanzi Ssentamu, umunyapolitiki uzwi nk’umuhuzabikorwa mukuru wa National Unity Platform (NUP) rya murumuna we Bobi Wine, uri mu rujijo nyuma y’iminsi itatu atwawe n’abantu bataramenyekana bikekwa ko ari inzego z’umutekano.
Nyanzi yafashwe mu buryo butazwi, kandi kuva icyo gihe ntiharamenyekana aho aherereye aho bikomeje gutera impungenge umugore we, abana be ndetse n’abo mu muryango we.
Ku munsi wa mbere w’ishakisha, umugore wa Nyanzi, Majorine Nyanzi yerekeje kuri sitasiyo za polisi zitandukanye ari kumwe n’abana be, mu gushaka amakuru y’aho umugabo we yaba afungiye.
Bahereye kuri Wandegeya Police Station nyuma yo kubona amakuru ko yaba yarahabonetse, ariko bagezeyovabapolisi banze kubakira bavuga ko nta muntu witwa Nyanzi bafunze.
Mu gukomeza gushakisha, berekeje kuri Central Police Station (CPS), aho basanze abapolisi bazi Nyanzi, ariko bahakana ko batazi aho aherereye cyangwa niba yarafashwe.
Ibi byatumye umuryango urushaho kugira impungenge, maze wifashisha uburyo bushya bwo kwigabanyamo amatsinda abiri: rimwe ryerekeza kuri Kawempe Police Station, irindi rigana ku cyicaro gikuru cya Special Investigations Division (SID) i Kireka.
Nyamara, aho hose basubijwe kimwe ‘nta makuru bafite kuri Nyanzi.’ Abapolisi i Kireka bababwiye ko abamufashe atari abo muri urwo rwego, babasaba gushakira ahandi.
Mu marira menshi, umugore wa Nyanzi yavuze ko umugabo we yari arwaye kandi afata imiti, akaba atazi niba aho afungiwe hari ubuvuzi ahabwa.
Ati: “Umunsi umwe mbere y’uko afatwa, yari kumwe n’abaganga be ijoro ryose. Turahangayitse kuko kuva yatwarwa, nta miti yabonye.”
Abanyamategeko ba NUP barimo George Musisi nabo binjiye muri iki kibazo aho bavuga ko batazigera barekeraho gushakisha.
Musisi yagize ati: “Icyo dusigaje ni kimwe gusa, ni gusaba inkiko gutegeka abamufite kumugaragaza, yaba ari muzima cyangwa atakiriho.”
Nyanzi bivugwa ko yafashwe n’abashinzwe umutekano bari mu modoka zumukara zitanditseho ibirango, nk’uko byagiye bigenda ku bandi banyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Kugeza ubu, umuryango wa Nyanzi uracyari mu rujijo kandi uko iminsi ishira ari nako babura igisubizo, ubwoba n’impungenge ku buzima bwe bikomeza kwiyongera.


