Mukuralinda aribaza ku cyifuzo cya RDC nyuma y’aho Tshisekedi yanze kuganira na Kagame

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, aribaza ku cyifuzo cy’ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), nyuma y’aho Perezida Félix Tshisekedi yanze kuganira na Perezida Paul Kagame.

Kuri uyu wa 23 Mutarama 2023, i Doha muri Qatar hagombaga kubera ibiganiro by’u Rwanda na RDC bigamije gushakira umuti ibibazo byahungabanyije umubano wabyo.

Gusa amakuru yaturutse mu biro bya RDC avuga ko Tshisekedi yanze kujya muri Qatar kuko ngo ntashaka kugirana ibiganiro n’u Rwanda ashinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.

Tshisekedi n’abagize itsinda ryo muri RDC banze kujya muri Qatar mu gihe bivugwa ko intumwa z’u Rwanda zo zaraye muri iki gihugu, ziteguye gushyikirana na ngenzi zazo zo mu gihugu cy’abaturanyi.

Mukuralinda mu butumwa yageneye ‘umuturanyi w’ibihe byose’ kuri uyu wa 23 Mutarama, yatangaje ko yanze kwitabira ibiganiro kandi ahora yerekana ko yifuza ubuhuza n’u Rwanda.

Yagize ati: “Muturanyi w’ibihe byose, nyuma yo gushinja u Rwanda kugushotora no gufasha abavandimwe bawe muhanganye, umuhuza yagutumiye ngo muhure. Wabyanze. Wari warasabye ubuhuza, utumirwa guhura n’u Rwanda. Wabiteye umugongo. Amaherezo, niba wanze ibiganiro no guhura na bo, ni nde ushaka ko mukemurana ikibazo?”

Mukuralinda yabajije ubutegetsi bwa RDC niba mu by’ukuri bwifuza gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu mu buryo burambye, nyuma yo kwanga kwitabira imishyikirano n’u Rwanda.

RDC yanze kwitabira ibiganiro n’u Rwanda nyuma y’aho tariki ya 19 Mutarama rutangaje ko bisa n’aho ubutegetsi bw’iki gihugu buri gutegura intambara, aho kubahiriza ibyemezo byafatiwe mu mishyikirano y’amahoro yabereye i Nairobi na Luanda muri Angola.

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

2 Responses

  1. Mukuralinda aribaza ku cyifuzo cya RDC nyuma y’aho Tshisekedi yanze kuganira na Kagame
    N’ubundi P.Tchisekedi yakabaye ahura na M23 kuko ariho igisubizo kiza kiri,ahubwo nuko avanga ibintu,akazanamo n’U Rwanda,kandi bamutumira akanga kwitaba.

    Amatwi arimo urupfu ntiyumva,kandi ngo Amatwiyi y’ihene yumva ahiye.

  2. Mukuralinda aribaza ku cyifuzo cya RDC nyuma y’aho Tshisekedi yanze kuganira na Kagame
    Biratangaje.
    DRC yizeye imyiteguro y’intambara n’abafatanyabikorwa benshi ariko bari mu kavuyo ko kwisahurira ibyo Imana yahashize.
    Kisekedi akwiye kumenya ko intambara isenya itubaka.
    Ngaho nashoze intambara ku Rwanda na M23 yarayinaniwe urebe uko bigenda.
    Abazi amateka n’imibare bazatubwira ikizaba cyaravuyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *