Umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yagize icyo avuga ku muturage wo mu gace ka Bannyahe mu kagari ka Nyarutarama mu karere ka Gasabo witwa Shikama Jean de Dieu wamugereranyije na Léon Mugesera wakanguriye abaturage gukora jenoside.
Shikama aherutse gukwirakwiza ijwi ku mbuga nkoranyambaga rumvikanamo amagambo arimo agira ati: “Nkimara kumva amagambo yavuzwe n’Umuvugizi wa Leta wungirije, Alain Mukuralinda, ayavugiye TV1 cyangwa Radio 1,
nibuka amagambo uwitwa Léon Mugesera yavugiye ahitwa i Kabaya yakurikiranweho mu minsi ishize, nyahuza n’aho uwo muyobozi, nsanga icyo Alain Mukuralinda yakoze kingana n’amagambo uwitwa Léon Mugesera yavugiye ku Kabaya, ubwo yavugaga ngo Abatutsi bakomoka muri Ethiopia, ngo bazasubizweho.”
Shikama yakomeje ati: “Ibi bintu rero, kuba Bannyahe yariswe Bannyahe, Alain Mukuralinda akavuga ngo ‘Ariko mwumvise n’uko aho hantu hitwa?’ Bwa mbere na mbere Leta iri gushingira ko twitwa Bannyahe, mbese twagizwe igice runaka, dukorerwa ivangura. Tugiye gukurwa mu Banyarwanda kubera izina twiswe. Ntabwo tuzi uwaritwise ngo ni nde?”
Mu kiganiro yagiriye kuri TV1 mu minsi itanu ishize asobanura gahunda yo kwimura abatuye muri Bannyahe [ni cyo Shikama yavuzeho], Mukuralinda yagize ati: “Rimwe na rimwe abantu batinya kuvuga ibintu cyangwa bakabica ku ruhande. Niba abantu batuye ahantu, n’abaturage baho bahatuye, n’abandi ku ruhande bahatuye, bakahita muri Bannyahe, ni uko ari heza se?
Uyu munsi abantu batuye ahantu amaze y’imvura atagira aho aca, amazi y’umwanda atagira aho aca, ahubwo iyo imvura iguye biza bikaba ibidendezi, ugansanga abantu barimo barabikandagiramo. Ibyo ngibyo bitera indwara, bitera ibyorezo.”
Icyo avuga ku kugereranywa na Mugesera
Mu kiganiro yagiriye kuri Ukwezi TV kuri uyu wa 13 Nzeri 2022, Mukuralinda yabajijwe uko yakiriye kumva agereranywa na Mugesera wahamijwe ibyaha bya jenoside.
Mukuralinda yabanje guseka, maze asubiza ko ntacyo byamuhungabanyijeho kuko asanzwe ari umunyamategeko. Ati: “Amahirwe nagize ni uko nabyumvise ndi umunyamategeko, icyo ni kimwe. Ikindi kitatumye nahungabana cyangwa nagira gute, ni uko yavuze ngo ni nanjye wahise muri Bannyahe. Ibyo ngibyo ngira ngo n’umwana muto uciye akenge, twese twararihasanze.”
Mukuralinda abona Shikama kuba yaramugeraranyije na Mugesera ari uburyo yahisemo bwo kugira ngo ubutumwa bwe bwumvikane, agira ati: “Nabifashe njyewe nk’ibisanzwe. Ahubwo naratangaye numvise nimugoroba ngo bamufashe. Njye numvise ko asanzwe avuga, ndavuga nti ibi ngibi, usesenguye vraiement, nabyita nko gusaza imigeri cyangwa se amatakirangoyi.”
Nk’uko Mukuralinda yabivuze, Shikama wavuze ko Bannyahe iri gutegurirwa jenoside yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 10 Nzeri. Rumukurikiranyeho icyaha cyo gupfobya jenoside no kubiba amacakubiri, bijyanye n’iri jwi yakwirakwije.


