Umugore witwa Lukia Mulumba ukomoka muri Uganda yahawe ipeti rya Lieutenant Colonel mu ngabo za Amerika zirwanira mu kirere, zizwi nka United States Air Force (USAF).
The Observer ivuga ko Mulumba yaherewe iri peti ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere bya California ku Cyumweru mu cyumweru cyashize, tariki ya 7 Ugushyingo 2021.
Nyuma yo kuzamurwa mu ntera, Mulumba ufite umugabo n’abana batatu yavuze ko anezerewe cyane no kuba yahawe iri peti ari umwirabura. Ati: “Nciye bugufi cyane kandi ntewe ishema n’iri peti. Aya ni amateka yanjye muri Air Force, imyaka myinshi yo gukora cyane, kuyobora n’ubunyamwuga bw’abankuriye byahawe agaciro. Kuri njyewe, numvaga ntabyizera, ku muntu uciye bugufi, umugore w’uruhu nk’urwanjye. Ndishimye cyane, ipeti riziye igihe.”
Lukia Mulumba yavukiye mu Karere ka Wakiso, yiga mu ishuri ribanza rya Namugongo, iryisumbuye aryiga muri Ndejje. Mu 1995 yimukiye muri USA, yiga amasomo y’igisirikare n’ay’ubuvuzi.
Lt. Col. Mulumba afite impamyabumenyi y’icyiciro gihanitse (cya gatatu) mu miyoborere y’igisirikare yakuye mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Maxwell no muri Alabama n’impamyabushobozi mu bijyanye no kwita ku bahungabaniye mu ntambara yakuye muri kaminuza ya Maryland.


