Mumaze imyaka 23 mutozwa kuba Abanyarwanda bazima, uzatatira iyi misiyo nta mahoro azagira — Gen Ibingira

Sangiza iyi nkuru

Gen. Fred Ibingira yagiriye urubyiruko rw’Abanyarwanda inama yo gukoresha imyaka yabo mu gusigasira ubumwe bw’igihugu no kurinda ibimaze kugerwaho kandi ngo uzatatira izi nshingano nta mahoro azagira.

Ibi Gen Ibingira akaba yarabivugiye mu mu kiganiro yagejeje ku bakozi ba Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ubwo bari mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi kuwa 16 Kamena 2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Yagize ati “mumaze imyaka 23 mutozwa kuba Abanyarwanda bazima, umunsi mwatatiye icyo gihango ntawe uzabababarira. Nimukoreshe imyaka mufite nk’urubyiruko murinde ibimaze kugerwaho, murwanye icyasubiza Igihugu inyuma. Nimusigasire ubumwe, mumenye ko misiyo yanyu ari ubumwe bw’iki Gihugu n’ amajyambere y’Abanyarwanda. Uzatatira iyi misiyo ntamahoro azagira”.

Gen Ibingira yagarutse kandi ku mazina atesha Abatutsi agaciro ndetse anagaragaza ko ibyo byose byacaga amarenga ko hari gutegurwa Jenoside.

Yagize ati “Abatutsi biswe amazina agamije kubatesha agaciro ndetse no kumvisha ko kubica atari icyaha. Ati ese iyo umuntu akwise inzoka hari ikindi aba agamije uretse kumvikanisha ko ukwiriye gupfa? Iyo inzoka igeze mu bantu bose barayihunga kandi uyigezeho wese arayica. Kwita Abatutsi inzoka rero byacaga amarenga ko bagomba kwicwa”.

Umukozi wa CNLG, Nsengiyumva Athanase, watanze ubuhamya, yagarutse ku buryo yatotejwe mbere ya Jenoside akanabuzwa uburenganzira bwe aho yabujijwe amahirwe yo kwiga mu mashuri yisumbuye yajya no muri CERAI akaza kuvamo kubera gutotezwa buri munsi. Yagarutse kandi ku rugendo rwe rwo kurokoka Jenoside n’ibihe bikomeye banyuzemo. Yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse zikarokora abicwaga.

Naho Dr Bizimana Jean Damascène, Umuyobozi wa CNLG, mu kiganiro cye yagarutse ku buryo ingengabitekerezo yajenoside n’amacakubiri byahembewe n’abazungu nyuma bikaza guhabwa intebe n’ubutegetsi bwagiyeho nyuma y’ubwigenge.

Yagarutse ku banditsi batandukanye bagiye bandika ibitabo bicamo abanyarwanda ibice aho bagendaga bandika ibyo bitaga ko ari ibiranga buri bwoko nyamara ari ibintu bidafite aho bishingiye.

Yanavuze ko kandi ibi bitekerezo bibi byahawe intebe n’ubutegetsi bwagiyeho nyuma y’ubwigenge bigatuma Abatutsi batotezwa mu miyoborere, mu mashuri ndetse bakanimwa uburenganzira bwabo.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) Lt Col Rugambwa Patrice wari uhagarariye minisitiri yavuze ko ari ngombwa ko buri wese agira uruhare mu Kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo kuko abayiteguye bakanayishyira mu bikorwa bagikomeje umugambi wabo mubisha.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *