Munyakazi Sadate mu bo Rayon Sports ibereyemo imyenda

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Rayon Sports ucyuye igihe, Munyakazi Sadate, Ni umwe iyi kipe ibereyemo imyenda mu madeni arenga miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda yasize ifite.

Kuri uyu wa Kane ni bwo habayeho umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Munyakazi Sadate na Murenzi Abdallah ugomba kuba ayoboye Rayon Sports mu gihe cy’inzibacyuho y’iminsi 30.

Mu byo komite ya Rayon Sports icyuye igihe yashyikirije igiye kuyobora iriya kipe mu nzibacyuho, harimo dosiye zitandukanye, imanza ndetse n’ibindi bikoresho bike ikipe yari ifite birimo n’ibikombe bibiri.

Komite y’inzibacyuho kandi yashyikirijwe imyenda Komite icyuye igihe yasanze umuryango wa Rayon Sports ufite, iyo [imyenda] iyo komite yafashe ndetse n’iyo Rayon Sports iberewemo.

Imibare igaragaza ko Sadate na Komite ye basize Rayon Sports ifite imyenda ibarirwa muri Frw miliyoni 716 yo ikaba iberewemo miliyoni 72.

Munyakazi Sadate ari mu bo Rayon Sports ibereyemo imyenda kuko imurimo 50,000,000Frw.

Abandi Rayon Sports ibereyemo imyenda ni Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro ibereyemo abarirwa muri miliyoni 535 ndetse n’ikigo Akagera Business Group ibereyemo miliyoni 53 zifitanye isano na ya Bisi.

Rayon Sports kandi irimo umwenda wa miliyoni 27 ifitiye abakinnyi nka Recruitment, 24 ifitiye African Bank, 14 ifitiye ikigo Cassion Travel na 13 ibereyemo Muhire Jean Paul.

Amafaranga Rayon Sports iberewemo ni miliyoni 72 z’Amafaranga y’u Rwanda ifitiwe n’uruganda rwa Skol.

Perezida w’inzibacyuho Murenzi Abdallah yavuze ko we na komite y’abantu babiri bagiye gufatanya bizeye gukora cyane, bagashyira ku mugorongo ibyo basabwe gukora mu minsi 30, ariko bazafatanya n’inzego z’igihugu, abafana ba Rayon Sports n’abayobozi bacyuye igihe.

Yashimiye kandi Komite Nyobozi yari iyobowe na Munyakazi Sadate ku kazi yakoze mu mezi 14 yari imaze ku buyobozi.

Ati: “Ni ibibazo byari bihangayikishije abakunzi ba Rayon Sports by’umwihariko n’Abanyarwanda. Icyizere twagiriwe hamwe na bagenzi banjye, ndahamya ko tuzakora ibishoboka byose n’ubwitange ndetse n’umurava mu gukemura ibi bibazo. Dufite icyizere ko mu minsi 30 twahawe hari byinshi tuzaba dushyize ku murongo.”

Yunzemo ati: “By’umwihariko ndashimira Perezida wa Komite ya Rayon Sports icyuye igihe ku bikorwa byiza ndetse n’inyandiko batugejejeho, ngira ngo mubonye ko mu byo baduhaye harimo n’ibikombe, bivuze ko baturaze gutwara ibikombe.”

Mu nshingano zahawe Komite y’Inzibacyuho ya Rayon Sports, harimo kunoza amategeko y’Umuryango no kuyahuza n’itegeko rigenga imiryango itari iya Leta; gushyiraho inzego z’umuryango ziteganywa n’amategeko; no gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa bya Rayon Sports FC.

Hari kandi gutegura imbonerahamwe ngengamikorere y’umuryango n’ibikorwa byawo; gushyiraho uburyo buboneye bwo gukurikirana imikoreshereze y’umutungo w’umuryango no gucunga umutungo w’umuryango mu gihe cy’inzibacyuho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *