Uwahoze ayobora Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yatangaje ko atazatanga kandidatire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), mu gihe hari gutegurwa amatora mashya y’ubuyobozi.
Ibi yabitangaje nyuma y’ubutumwa bwo ku rubuga rwa X bwari bwashyize abantu mu rujijo bibaza niba yaba agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA.
Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu wa Radio& TV10 yanditse kuri X abaza uyu mugabo niba ataba yamaze gutanga kandidatire yo kwiyamamariza kuyobora FERWAFA.
Yanditse ati: “Wiriwe neza mtalamu @SadateMunyakazi. Ko FERWAFA ikwiye kuyoborwa n’umugabo w’ijabo n’ijambo nkawe, waba wamaze gutanga kandidatire? Komeza utsinde!”
Munyakazi yahise amusubiza ati: “Uziko umunywanyi wanjye avuze ibintu nkumva byashoboka… reka ndebe commentaires (ibitekerezo) ubundi mfate umwanzuro, wa mugani reka turebe ko tutatanga umusanzu wacu.”
Aya magambo Sadate yatangaje yashyize abantu mu rujijo bibaza niba koko yaba agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA.
Mu gushaka kumenya byinshi, BWIZA yavuganye na Sadate imubaza byinshi kuri ibyo byo kuba yajya muri FERWAFA.
Mu gusubiza, Munyakazi Sadate yavuze ko adashaka kuyobora FERWAFA nk’uko abantu bari batangiye kubitekereza bitewe n’umwanya we muto. Yashimangiye ko ahuze muri iyi minsi bityo ko atabona umwanya wo kuba yajya mu mupira w’amaguru wo Rwanda.
Abajijwe ku butumwa yashyize kuri X asubiza umunyamakuru Oswald, yavuze ko aba ari gutebya nta kindi cyibwihishe inyuma cyo kuba yasaba kwiyamamariza kuyobora FERWAFA.



2 Responses
ivuzivuzi.com
YANANIWE KUYOBORA RAYON SPORT AGIYE KUYOBORA FERWAFA ? FERWAFA SAHO KWOGYERA UBURIMIRO.NATUZE AYOBORE CHANTIER .