Munyenyezi ntagishaka kwivuriza ku Muhima

Sangiza iyi nkuru

Munyenyezi BĂ©atrice ukurikiranyweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 avuga ko akwiriye kuvurirwa mu bitaro biri ku rwego rwo hejuru y’ibya Muhima ku bw’ikibazo cy’ubushobozi bwabyo.

Abanyamategeko ba Munyenyezi; Me Buhuru Pierre Celestin na Me Gatera Gashabana mu iburanisha ryo kuri uyu wa 11 Kamena 2021, bagaragarije urukiko ko uwo bunganira arwaye indwara zirimo umuvuduko w’amaraso n’impyiko ndetse ko bamujyanye mu Bitaro bya Muhima ariko babona ko bidafite ubushobozi bwo gukurikirana indwara ze.

Iyi ni nayo mpamvu bashingiraho basaba ko yazajyanwa kuvurirwa muri CHUK cyangwa Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Munyenyezi Beatrice yagaragaje ko akeneye imiti no kwitera inshinge za diabete. Yagaragaje ko amaze gukoresha amadolari arenga 200 yo kwitunga kandi ko ntaho ayakura bitewe n’ikibazo cyo kutabona indyo yihariye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uburwayi bwa Munyenyezi hagakwiye kuba hari raporo yakozwe na muganga igaragaza uko bumeze ndetse n’ikigero biriho.

Ibyo kujya kwivuriza muri CHUK na Faisal, Ubushinjacyaha bwavuze ko iyo ibitaro bidafite ubushobozi bwo kuvura umurwayi bumwandikira urupapuro rumwohereza ahandi bityo ko ibivugwa mu rukiko bidakwiye guhabwa agaciro.

Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birimo ibyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside, gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Ibi byaha byose kuva ku ikubitiro arabihakana akavuga ko ari ibihimbano, ngo ubwo jenoside yabaga nta mbaraga yari afite zo kuyikora.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Munyenyezi ntagishaka kwivuriza ku Muhima
    Buriya ge narinziko umwicanyi aba afite umwihariko wo kutababara kuburyo ibyo akorera abandi we abikorewe ntacyo byamutwara.

  2. Munyenyezi ntagishaka kwivuriza ku Muhima
    Buriya ge narinziko umwicanyi aba afite umwihariko wo kutababara kuburyo ibyo akorera abandi we abikorewe ntacyo byamutwara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *