Mupenzi Eto’o yasabye imbabazi nyuma yo kwita uwamututse mu Gifaransa ‘imimbweti n’imisega’

Sangiza iyi nkuru

Mupenzi Eto’o ushinzwe kugura no kugurisha abakinnyi muri APR FC, yasabye imbabazi nyuma yo kumvikana hari abo yita imisega n’imimbweti.

Mu minsi ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’uyu mugabo hari abantu yibasira, n’ubwo ntawe yigeze yerura ngo avuge mu izina.

Byari nyuma y’uko APR FC yari ikubutse muri Djibouti, aho yari yagiye gukina na Mogadishu City Club yo muri Somalia mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Mbere y’uko uyu mukino uba hari bamwe mu banyamakuru bumvikanye bibaza icyo APR FC yaba itunze mu mutoza Mohamed Adil Erradi udafite ibyangombwa bimwemerera kuyitoza, bijyanye n’uko impamyabumenyi ye ya UEFA Advanced Diploma iri mu zitemewe.

Mupenzi Eto asa n’uhangana n’abo bikekwa ko ari aba banyamakuru, yagaragaye mu mashusho avugana n’umuntu witwa Claire Mama amubwira ko nta wabuza imimbweti kumoka.

Ati: “Claire Mama, Claire Mama” undi yahise umubaza ati: “bimeze bite?”, Eto’o yahise amusubiza ati: “Meze fresh, nta wubuza imimbweti (imbwa) kumoka, nta wubuza imisega kumoka, reka reka nta wayibuza.”

Ni amagambo atarakiriwe neza na bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru, kugeza no ku buyobozi bwa APR FC nk’ikipe yimakaje indangagaciro y’ikinyabupfura.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru hari amakuru yavugaga ko Mupenzi Eto’o yirukanwe na APR FC kubera ariya magambo, gusa iyi kipe y’Ingabo z’igihugu ku rubuga rwayo yavuze ko aya makuru atari ukuri.

Cyakora cyo nyuma yo kwihanangirizwa, ejo ku wa Kabiri tariki ya 20 Nzeri Mupenzi yanditse ibaruwa asaba imbabazi abarimo Abanyarwanda n’ubuyobozi bw’iriya kipe.

Ati: “Njyewe Mupenzi Eto’o nanditse iyi baruwa nsaba imbabazi Abanyarwanda, abakunzi ba APR FC, abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko aba APR FC imbabazi ku mashusho yagaragaye mvugamo amagambo atari meza.”

Uyu mugabo yavuze ko kuba yaravuze ariya magambo atari uko asanzwe ateye, ko ahubwo yabitewe n’uburakari kubera umuntu avuga ko yasagarariye umwe mu bakinnyi ba APR FC bari mu rugendo bagaruka i Kigali, yagerageza kumukumira akamutuka mu Gifaransa.

Mupenzi Eto’o yijeje ko amagambo asebetse nk’ayo yumvikanye avuga atazongera kumwumvikanaho ukundi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *