Murebe ibibareba- Leta y'u Burundi yihenura ku Bubiligi

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Burundi yihenuye ku gihugu cy’u Bubiligi, igisaba kwita ku bikireba ubwo cyasabaga Umuryango w’Abibumbye gushyira imbaraga mu bishoboka kugira ngo amatora azagende neza mu Burundi kandi azabe aya bose.

Bamwe mu bayobozi b’u Burundi ntabwo bakiriye neza iki gitekerezo cyatanzwe n’urwego ruhagarariye u Bubiligi mu Muryango w’abibumbye, aho basabye iki gihugu kwita ku bikireba, iby’abarundi kikabyirengagiza.

U Bubiligi bubicishije ku rukuta rwa Twitter, bwagize buti “Birakenewe ko Akarere hamwe na Loni bitanga inkunga ishoboka kugira ngo mu Burundi habe amatora aciye mu mucyo, ahuriwemo na bose kandi mu mahoro”.

Uhagarariye u Burundi muri Loni, Amb. Shingiro Albert yasubije iki gihugu cy’u Bubiligi, agira ati “Amatora mu Burundi cyangwa mu Bubiligi ni uburenganzira bwa buri gihugu, kuyishoramo utayatumiwemo ni ukwica amategeko agenwa na Loni ndetse no kuvogera ubusugire bw’u Burundi, Ntawabyemera mureba ibyanyu bibareba”.

U Bubiligi ni kimwe mu bihugu byari bisanzwe bifitanye umubano mwiza n’u Burundi ndetse kinabutera inkunga mu bya gisirikare n’ibindi. Kuva mu mwaka wa 2015, ubwo mu Burundi havukaga imvururu nibwo umubano w’ibi bihugu wahagaze.

U Burundi bushinja u Bubiligi gutiza umurindi ababurwanya, bukaba bwarahagaritse inkunga bwageneraga iki gihugu nyuma y’aho n’umuryango w’ibihugu by’i Burayi uyihagaritse, bibushinja kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi ateganijwe kuba mu 2020, Perezida Nkurunziza yatangaje ko ataziyamamaza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *