Ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga akaba n’umushabitsi muri Kenya, Huddah Monroe yagiriye inama abagore yo kuva mu bukene bifashishije ibitsina byabo.
Avuga ko kuba umugore yamara icyumweru cyose ateze amaboko ku wundi muntu ko bibabaje, asaba abagore kugira icyo bakora kuri iki kibazo. Avuga ko ibi byaba intangiriro yo kugira ikindi bakora.
Yifashishije instgram ati “ Niba uri umugore, reka kumara amasaha 24 y’umunsi, icumweru cyose usaba kugurizwa. Genda ugurishe igitsina cyawe. Bika ayo mafaranga nyuma na we urebe ibyo ucuruza. Nta kintu cy’ubusa gihari mu buzima. Buri wese burya aba yiyushe akuya.

Hudda yanenze cyane abagore bagurizwa, bahabwa macye bakarakara.Ati “ Wagira ngo aba ari ayabo.”

Uyu mukobwa gusa nyuma yaje kuvuga ko azi neza ko iyi nama yatanze atari nziza.
Ati “ Ndabizi neza ko kugira inama abantu ngo bagurishe ibitsina byabo ari bibi ariko nanone hari abantu byabayeho karande. Kora icyo ushaka Ibyo biroroshye kuko hano buri wese aba ashakisha.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Huddah ni umwe mu bakobwa bakunzwe mu karere ndetse akagira n’amafaranga. Hari abemeza ko ubutunzi bwe bwinshi bwavuye ku kuryamana n’abakire ndetse n’abanyepolitiki banyuranye.


