img_20200923_221321.jpg

Murenzi Abdalah ni we wagizwe Perezida w’inzibacyuho wa Rayon Sports

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwemeje ko Murenzi Abdalah wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports ari we wagizwe Perezida w’inzibacyuho w’umuryango wa Rayon Sports.

Ni nyuma y’uko ku wa kabiri w’iki cyumweru RGB yasezereye Munyakazi Sadate wa Rayon Sports na komite yari ayoboye, bashinjwa kunanirwa kubahiriza inshingano bahawe ubwo ruriya rwego rwahagarikaga komite nyobozi y’umuryango wa Rayon Sports mu minsi yashize.

Murenzi Abdalah wahawe kuyobora Rayon Sports mu nzibacyuho, asanzwe ari Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare, Ferwafa.

Uyu mugabo ufite umubyeyi wakiniye Rayon Sports, yanabaye umuyobozi w’akarere ka Nyanza.

Abandi bagize Komite ye barimo Twagirayezu Thadée na Me Nyirihirwe Hilaire.

Mu nshingano bahawe harimo kunoza amategeko y’umuryango wa Rayon Sports no kuyahuza n’itegeko rigenga imiryango itari iya leta, gushyiraho inzego z’umuryango ziteganywa n’amategeko, gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa bya Rayon Sports F.C, gushyiraho uburyo buboneye bwo gukurikirana imikoreshereze y’umutungo w’umuryango no gucunga umutungo w’umuryango mu gihe cy’inzibacyuho.

Ni inshingano zigomba kubahirizwa mu gihe cy’iminsi 30.

img_20200923_221321.jpg

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Murenzi Abdallah ni we wagizwe Perezida w’inzibacyuho wa Rayon Sports
    Ariko m’ubyukuri tutarajya na kure, ni iki cyateye Umujyi wa Nyaanza gutererana RAYON SPORT? Mukura Victory Sport ntimwibuka ko yigeze na yo kuza kuba i Kigali? Ariko nta muntu n’uyu n’umwe wigeze atekereza na gato kuyiyitirira.
    Iyi Club n’ubwo ari nini cyane ndetse Karundura ariko ifite Gakondo i Nyaanza. Abaantu birirwa bavuga ngo Rayons Sport ntikiri inyenyaanza ngo n’iyabanyarwaanda bose, ibyo bavuga ni ukuri igice kimwe. Ntawe ubihakana. Ndetse nabonye ahubwo Igikundiro ifite cyarajabutse n’inkiiko z’Urwaanda. Nabonye n’abanyamahanga mu bihugu duturanye bayizi cyaane bakanayikuunda k’uburyo banabigaragaza.
    Ibyo ari byo byose, iyi Club yitwa Les Rayons Sport ni Gakoondo y’Aabanyenyaanza bidakuuka.
    ku bwa jye, Abanyenyaanza ni bo bagomba gushaaka uko batungaanya i Club ya bo bafatanije n’umugi wa Nyaanza.
    Ku bwaa jye Umuujyi wa Nyaanza niba ushaaka gutera imbere n’ushake uko wakubakisha Stade i Nyaanza Rayons Sport igarurwe yo burundu. Ni nayo izatuma umugi utera imbere, kuko abafana ba yo beenshi bagiye bizabateera kuhagaruka. Uru rusaku n’induru biba muri Rayons Sport, abanyenyaanza nibayisubirana bizacika mo, ariko na bo nibakorera ku ishyaaka ryo kuyiteza imbere gusa.
    Kuki twe abanyenyanza tutabaanza kwiga uko twabaanza gukusaanya amafranga yo gukoresha ikibuga cya Stade ya Nyaanza kikaba ikibuga kiiza kigezwe ho nka kirya cyo muri Stade ya Nyamirambo? Simvuga kubaka Stade yoose, ndabara kubaka ikibuga cyo gukinira ho imikino cyo muri Stade ya Nyaanza. Hanyuma ikibuga kibonetse kigezwe ho, Rayons Sport ikajya ihakinira, Twakwiga uko twazagenda tunubaka andi ma tribunes buke buke, ariko tukagira ikibuga tubarizwa ho. Kuko utuundi Turere twubakiwe ama Stade yemwe na za Bugesera na Nyagatare. Ariko umugi wa Nyaanza, umugi w’amateka akomeye wo wapi. Twe abakunzi b’iyi kipe duhinduye ibitekerezo koko dushaka ibyiza by’iyi Club twabigera ho ku nteego imwe.

  2. Murenzi Abdallah ni we wagizwe Perezida w’inzibacyuho wa Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *