Muri 2018/2019 RRA irateganya gukusanya imisoro ingana na miliyari 1373,06

Sangiza iyi nkuru

Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA), kiratangaza ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2018/2019 icyo kigo gifite intego yo gukusanya miliyari 1373.06 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko byatangajwe kuri uuyu wa kabiri na Komiseri Mukuru Bizimana Ruganintwali Pascal mu kiganiro n’itangazamakuru.

Komiseri mukuru wa RRA yavuze ko hazakumirwa icyabangamira umusoro uba ugomba kwinjizwa cyose, nko guca za magendu no gusoresha ibicuruzwa byinjira mu gihugu.

Yagize ati: “ Mu ngengo y’imari ya 2018/19, nka RRA turateganya gukusanya miliyari 1373.06, ingamba zirahari mu kongera iyo ngano y’umusoro uzinjizwa zirimo kongera umubare w’abasora tukabasha kubageraho kuko kugeza ubu abasabwa gusora bose ntitwakwizera ko twashoboye kubageraho .”

Mu mezi 6 y’ingengo y’imari 2018/2019, RRA ngo yanagaruje miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda ku bantu bari bafitiye amadeni Leta y’imisoro kandi ingamba zikomeje gufatwa kugira ngo ahari yose agaruzwe.

Komiseri Ruganintwali ati: “ Mu ntego z’umwaka baba baraduhaye n’amafaranga tuzagaruza y’ibirarane kuko uba ari umusoro uba utarinjira ariko tuwuzi kuko tuwutangaho raporo. Hashyizwe imbaraga mu kwishyuza amadeni y’imisoro muri ayo mezi 6 ashize tugaruza miliyari 20 kandi dukomeje gushyiramo imbaraga .”

Ku kijyanye no kuba RRA itarageze ku ntego zayo mu mezi 6 ashize mu kwinjiriza uturere, dore ko twadukusanyirijwe ku kigero cya 98.2%, Komiseri Ruganintwari yasobanuye ko byatewe no kuba umusoro wo muri izo nzego z’ibanze wari umenyerewe kwishyurwa mu kwezi kwa Werurwe ariko ukaba warahinduriwe mu kwezi k’Ukuboza.

Uko kunyuranya amatariki bituma amafaranga yari kuzinjira uyu mwaka azinjira mu ngengo y’imari y’umwaka utaha. Gusa avuga ko 14% byazamutseho uyu mwaka wa 2018/19 bishimishije ugereranyije na 2017/18.

Ruganintwali yagize n’icyo atangaza ku musoro w’ipatante usanzwe wishyurwa muri Werurwe ubu ukaba warashyizwe muri Mutarama, asobanura ko bitabangamye kandi bizafasha Inzego z’ibanze.

Ati: “ Iyo yatangwaga mu kwezi kwa Werurwe ntacyo yamariraga cyane inzego z’ibanze kugira ngo mu mishinga yazo agire icyo abafasha kuko umwaka w’ingengo y’imari wabaga ugezemo hagati ariko kuva ashyizwe muri Mutarama bizagira icyo bimara. Aho rero nahamya ko nta mpinduka yo gutanga amafaranga menshi ku basora ahubwo ari igihe gihindutse cyo kwishyuriraho .”

DzNP0ZIW0AAQvdv

Abanyamakuru bagaragarije RRA ko imisoro y’inzego z’ibanze iremereye ku basora, Ruganintwali abagaragariza ko ari uko abaturage badasobanukiwe neza ariko itagoranye.

Ati: “ Ku bireba abaturage hari itegeko rivuga ko ufite isambu itarengeje hegitari 2 atemerewe kuyisorera. Ufite inzu yo guturamo ntabwo isora ubundi yasoraga, hazasoreshwa ufite inzu ya 2 kuzamuka. Gusa ubukode bw’ubutaka iyo nzu yo guturamo iriho kuko ari ubwa Leta ni bwo bwishyurirwa amahoro kandi bitewe n’akarere urimo ni ko kagena amahoro y’ubwo bukode bigizwemo uruhare na Njyanama .”

RRA igaragaza ko uruhare rw’umusoro ku ngengo y’imari y’igihugu ubu rufite 58% kandi intego ari uko yahaza kugera ku 100% kandi hari impinduka nziza zigaragara.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *