Muri Nyiragongo hazamutse umwotsi mwinshi

Sangiza iyi nkuru

Mu kirunga cya Nyiragongo kiri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukrasi ya Congo (RDC) hazamutse umwotsi mwinshi, mu mwobo (crater) wacyo hakaba harimo igikoma gishyushye (lava).

Nk’uko BBC ibivuga, abahanga mu kigo OVG gishinzwe gukurikirana ibirunga birimo Nyiragongo, baremeza ko koko byabaye gusa ngo iki gikoma ntikiratangira gutemba.

Umuyobozi wa OVG, Celestin Kasereka yabwiye iki kinyamakuru ko kuba ibi byabaye bidasobanuye ko Nyiragongo yaba yegereje kuruka, asaba abatuye by’umwihariko mu mujyi wa Goma kutagira ubwoba.

Nyiragongo iherutse kuruka muri Gicurasi 2021, aho yishe abaturage b’i Goma 32, ababarirwa mu bihumbi barahunga, inzu nyinshi nazo zirasenyuka burundu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *