Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ngo nta muntu n’umwe ushobora kwikomanga mu gituza ngo avuge ko afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rugifite agaciro. Uyu munsi, ndetse n’abayobozi bakuru mu gihugu, barimo na Perezida wa Repubulika, Minisitiri w’Intebe n’abandi, ngo bigometse ku mategeko.
Iki cyangombwa ushobora gusobanurwa nk’itegeko ry’ubutegetsi, ntabwo kiratangwa kuva mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2017, nkuko byatangajwe na guverinoma ya Congo, yateganyaga gutangira gukoresha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rukoze mu ikoranabuhanga.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’ubwikorezi icyo gihe, José Makila, yagize ati: “Impushya zo gutwara ibinyabiziga zatanzwe mbere y’icyemezo cyo guhagarika zizagumaho kugeza igihe hatangiwe uruhushya rushya rwavuzwe haruguru”.
Kubw’ibyago, abapolisi bashinzwe umutekano mu muhanda bakunze kuvugwaho guhohotera abantu babaziza izo mpushya zishaje, aho ngo akenshi banga kumva ko impushya nshya zitaraboneka, impushya za nyuma zikaba zarataye agaciro mu Kuboza 2021.
Iyi nkuru dukesha Actu7.cd ivuga ko ibi ngo bishobora gusobanurwa nk “imiyoborere itareba kure” yerekanwa n’abayobozi b’igihugu. Ngo byari kuba byiza mbere y’uko impushya zishaje zirangira, ko Guverinoma yagombaga guteganya iki kibazo, cyane cyane binyuze mu kuganira n’abafatanyabikorwa.
Ibi bintu ngo bishyira abanyeshuri bashya biga ibyo gutwara ibinyabiziga mu mwanya utari mwiza, aho bizabasaba gutegereza igihe kinini mbere yo kubona ibyangombwa byabemerera gutwara mu muhanda, bakaba bafite ibyago byo gutotezwa n’abapolisi.
Muri iki gihe, ngo abantu bamwe bahugiye mu gutanga pasiporo zishaje no gushaka amafaranga badatekanye.
Guverinoma ivuga ko uruhushya rushya rwo gutwara ibinyabiziga muri DRC ruzaboneka mbere y’itariki ya 30 Gicurasi 2022. Itangazo ryashyizwe ahagaragara muri Gashyantare ryashyizweho umukono na Cherubin Okende, Minisitiri w’ubwikorezi.
Guverinoma ivuga ko “inzira yo gushaka umufatanyabikorwa mu gukora impushya zo gutwara ibinyabuzima zifite umutekano, yatangiye kuva muri 2017, igeze ku musozo”. Hasigaye kureba niba, amaherezo, iri sezerano rizubahirizwa.


