Mu muganda rusange usoza ukwezi ku Ukwakira 2018 , wabereye mu karere ka Gicumbi Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston, wari umushyitsi mukuru yabwiye abanya Gicumbi ko bakwiye kurinda ibiti kuko nabo bizabarinda.
Ati “ murinde ibiti namwe bizabarinda , bizana umuwuka, imvura nibindi, birwanya isuri”.
Umuganda wakorewe mu murenge wa Rutare, Akagari ka Nkoto, hagaterwa ibiti ku musozi wa Murama ku buso bwa hegitari 15, Gatabazi nawe, ati: “nahaherukaga aha nkiri depite, none mpaje ndi Guverineri w’intara, H.E yangiriye ikizere”.
Hatewe ibiti 30000 kuri heegitari 15 mu rwego rwo kurinda umugezi wa Murama na Gatare bimena muri nyabarongo.
Amafoto








