Murumuna wange yanguye mu maboko, none bigiye kumviramo kugumirwa. Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Nitwa Ange [ni ryo zina mpisemo gukoresha], mfite imyaka 25 y’amavuko. Mu rugo turi abana batatu gusa ni nge mukuru. Turi imfubyi kuko mama twari dusigaranye yapfuye mu 2015.

Ubwo nari nasize mu nzu (aho turyama) amafaranga nari nakoreye bubyizi, nteganya kuyahaha, karumuna kange kari gafite imyaka cumi n’ibiri karayibye. Nabanje kugera mu rugo, mbaza barumuna bange bombi na ko karimo, aho banshyiriye amafaranga, umwe unkurikira ashinja aka karumuna kange, na ko kabura ibyo kavuga , nange ntekereza ko ari ko kayibye.

Nafashe inkoni n’umujinya mwinshi, ndagakubita, ku bw’amahirwe make nkubita mu cyico. Sinasobanura neza uko byagenze nyuma y’icyo gihe kuko nagize ubwoba bwinshi, mba nk’uguye muri ‘koma’. Natawe muri yombi, nsobanura uko byagenze, nyuma nza kurekurwa, nkomeza kurera karumuna kange gakuru kari kasigaye.

Ubu nta musore ushobora no kumbaza izina, kubera ko bose bamfata nk’umwicanyi. Barantinya pe! Nibaza aho nzakura umugabo, niba nta musore ushobora kunyiyegereza. Nge ndamutse mbiyegereje, mbona byafatwa nk’ikibazo gikomeye kuko njya ntekereza isura y’ubwicanyi bambonamo.

Ntekereza ko inama zanyu zamfasha, nkamenya icyo nakora. Murakoze!

Soma Izindi Nkuru

20 Responses

  1. Murumuna wange yanguye mu maboko, none bigiye kumviramo kugumirwa. Nkore iki?
    Yooooo, Humura ibyo ni byango ., kdi ntawe bitabaho gusa uzakomeze usenge Imana izagufasha .
    warize? ufite amashuri angahe?
    uzampamagare tuvugane .tel 078839776

  2. Murumuna wange yanguye mu maboko, none bigiye kumviramo kugumirwa. Nkore iki?

  3. Murumuna wange yanguye mu maboko, none bigiye kumviramo kugumirwa. Nkore iki?
    no yanjye niyo 0788397760 utuye i kgl byaba ari byiza

  4. Murumuna wange yanguye mu maboko, none bigiye kumviramo kugumirwa. Nkore iki?
    no yanjye niyo 0788397760 utuye i kgl byaba ari byiza

  5. Murumuna wange yanguye mu maboko, none bigiye kumviramo kugumirwa. Nkore iki?
    WIGENZUYE NEZA WASANGA IBYAWE BYARAPFIRIYE MUMURYANGO WAWE UKOMOKAMO KUBERA UMWUKA MUBI WO GUKENYUKA NA KARANDE, KUBURYO WASANGA HARI IBYO WATONGEREWE CYANGWA HARI AHO BAGUSHYIZE BIKAKUGIRAHO INGARUKA. INAMA IRUTA IZINDI: 1. GANA URUSENGERO RUKWEGEREYE WIYUMVAMO, BAZAGUFASHA MUBURYO BWO KU KWATUZA IBYAHA BYO MUMUTIMA WIYIZIHO, USENGERWE, UKIZWE, UTERE INDI NTAMBWE YO KWAKIRA UMUKIZA YESU MURI WOWE. 2. NIWUMVIRA INAMA NKUGIRIYE, IMYUKA MIBI YO MU MIRYANGO UKOMOKAMO NA KARANDE, BIZAKUVAHO, UBONE GUHIRWA NO KWAKIRA UMUGISHA UFATIKA W’IMANA. 3. IZERE UMUKIZA YESU, ASHOBORA BYOSE MUGIHE CYE YASHYIZEHO, BYOSE BIRASHOBOKA. 4. MFITE IBIHAMYA BY’IBYO NKUBWIYE. 5. UBE AMAHORO.

    1. Murumuna wange yanguye mu maboko, none bigiye kumviramo kugumirwa. Nkore iki?
      Ariko jyewe ndambiwe abatekamutwe n’abayita abahanuzi bazengereje Urwanda nako Isi kuko nomuri Nijeliya mperutse kumva ngo ariyo wazonze benshi ,ubuse iyo myuka ya zakarande zo mu miryango mubeshya ngo abantu barazitongerewe abazibatongereye bo baba barazitongerewe na nde? Ninde ku isi ya Nyasani wabyara umwana cyangwa wagira umunyamuryango we araga ibyago duhora tubwirwa nk’inyatsi ,abazimu,karande … kabone n’iyo yaba amwanga urunuka gute! None se n’uwo umwoherezaho ko iyo muganiriye nawe usanga yarashobewe amaganya ari yose amaherezo azaba ayahe? mu bwize abantu ukuri iyo myuka ntibaho ntanubasha kuyiteza undi cyangwa kuyimuraga ahubwo habaho Imana na Satani Abagabo 2 b’ibihangange kandi bafite ibyo bapfa. Inama na gira uyu mwana w’umukobwa niuko yiyakira mumutima akivanamo intugunda y’uko yishe murumunawe ,niyomyumvire y’izo karande ayishyire ku ruhande ahindure imyitwarire n’imyumvire azabona umugabo rwose ntihagire umurya utwe ngo aramukiza karande zo mu muryango ko hari uwigeze kumbwira ngo sinzongera kubona akazi mu buzima ngo kubera ibisan’ibyo akandahira akomeje ubuse singafite ndetse keza we n’mugorewe si abashomeri! babanje bakikuzaho ibyabo mbere yo kubikura kubo babyitirira ari amaco y’inda!

        Uri umuntu ureba kure knd ufite ubwenge izo Nana zawe zirafasha benshi kuko si uwo mukobwa gusa

  6. Murumuna wange yanguye mu maboko, none bigiye kumviramo kugumirwa. Nkore iki?
    WIGENZUYE NEZA WASANGA IBYAWE BYARAPFIRIYE MUMURYANGO WAWE UKOMOKAMO KUBERA UMWUKA MUBI WO GUKENYUKA NA KARANDE, KUBURYO WASANGA HARI IBYO WATONGEREWE CYANGWA HARI AHO BAGUSHYIZE BIKAKUGIRAHO INGARUKA. INAMA IRUTA IZINDI: 1. GANA URUSENGERO RUKWEGEREYE WIYUMVAMO, BAZAGUFASHA MUBURYO BWO KU KWATUZA IBYAHA BYO MUMUTIMA WIYIZIHO, USENGERWE, UKIZWE, UTERE INDI NTAMBWE YO KWAKIRA UMUKIZA YESU MURI WOWE. 2. NIWUMVIRA INAMA NKUGIRIYE, IMYUKA MIBI YO MU MIRYANGO UKOMOKAMO NA KARANDE, BIZAKUVAHO, UBONE GUHIRWA NO KWAKIRA UMUGISHA UFATIKA W’IMANA. 3. IZERE UMUKIZA YESU, ASHOBORA BYOSE MUGIHE CYE YASHYIZEHO, BYOSE BIRASHOBOKA. 4. MFITE IBIHAMYA BY’IBYO NKUBWIYE. 5. UBE AMAHORO.

  7. Murumuna wange yanguye mu maboko, none bigiye kumviramo kugumirwa. Nkore iki?
    Jye simbyemeye ko impamvu ubura ukubaza izona ari iyo mpamvu uvuga. Hari abakobwa bagize imyaka 40-50 babuze abagabo kandi bitwaye neza pe. Wowe uracyari muto. Kandi abashyingirwa bose si ko ari ba Miseke-igoroye. Senga cyane utabaze ijuru rizakumvira sha. Kandi humura ye.

  8. Murumuna wange yanguye mu maboko, none bigiye kumviramo kugumirwa. Nkore iki?
    Jye simbyemeye ko impamvu ubura ukubaza izona ari iyo mpamvu uvuga. Hari abakobwa bagize imyaka 40-50 babuze abagabo kandi bitwaye neza pe. Wowe uracyari muto. Kandi abashyingirwa bose si ko ari ba Miseke-igoroye. Senga cyane utabaze ijuru rizakumvira sha. Kandi humura ye.

  9. Murumuna wange yanguye mu maboko, none bigiye kumviramo kugumirwa. Nkore iki?
    Humura , ntarirarenga , icyo wamenya nuko lmana ariyo itanga umugabo cg umugore wowe banza ushake ubwami bw’lmana ibindi bizaza rwose ,

  10. Murumuna wange yanguye mu maboko, none bigiye kumviramo kugumirwa. Nkore iki?
    Humura , ntarirarenga , icyo wamenya nuko lmana ariyo itanga umugabo cg umugore wowe banza ushake ubwami bw’lmana ibindi bizaza rwose ,

  11. Murumuna wange yanguye mu maboko, none bigiye kumviramo kugumirwa. Nkore iki?
    Humura Uwiteka akuri hafi gusa Kuncingano ufite komereza aho kandi Nina umwifuza koko mpamagara kuri 0782262591 na 0738268750 na 0788324797

  12. Murumuna wange yanguye mu maboko, none bigiye kumviramo kugumirwa. Nkore iki?
    Humura Uwiteka akuri hafi gusa Kuncingano ufite komereza aho kandi Nina umwifuza koko mpamagara kuri 0782262591 na 0738268750 na 0788324797

  13. Murumuna wange yanguye mu maboko, none bigiye kumviramo kugumirwa. Nkore iki?
    Sha siwowe wenyine anjye mfite37ans nabuze uwambaza izina narumiwe

  14. Murumuna wange yanguye mu maboko, none bigiye kumviramo kugumirwa. Nkore iki?
    Sha siwowe wenyine anjye mfite37ans nabuze uwambaza izina narumiwe

  15. Murumuna wange yanguye mu maboko, none bigiye kumviramo kugumirwa. Nkore iki?
    Ujye ufata isaha imwe buri munsi wihereye ubwire Imana ibyawe.Izagusubiza vuba.Kandi uzagaruke utubwire ko wasubijwe.

  16. Murumuna wange yanguye mu maboko, none bigiye kumviramo kugumirwa. Nkore iki?
    Ujye ufata isaha imwe buri munsi wihereye ubwire Imana ibyawe.Izagusubiza vuba.Kandi uzagaruke utubwire ko wasubijwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *